Jose Chameleone agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gitaha kugira ngo yitabweho by'umwihariko ku burwayi bwe. Ibi byatumye igitaramo yari afite mu Rwanda gisubikwa.
Nk'uko ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda cyabitangaje uyu muhanzi azajyana muri Amerika n'umuvandimwe we Weasel Manizo mu bitaro bya Allina Health Mercy i Coon Rapids, Minnesota mu gihe kingana n'ukwezi kumwe kugira ngo yitabweho ku burwayi bwe.
Naho ibijyanye n'amafaranga yo kumwitaho bizatangwa n'umuherwekazi wa wo muri Uganda, Juliet Zawedde, kugira ngo uyu muhanzi ahabwe ubuvuzi bwiza bushoboka.
Ibi bije mu gihe Chameleone ahanganye n’ikibazo cy’ubuzima gikomeye. Mu ntangiriro z'iki cyumweru, umuhungu we mukuru, Abba Marcus, yatangaje ko Se umubyara arwaye indwara ya "Acute pancreatitis" iterwa n’ubusinzi bukabije.
Marcus yarengejeho ko abavuzi baburiye se ku ngaruka zikomeye naba ataretse kunywa inzoga, avuga ko yahawe imyaka ibiri yo kubaho mu gihe adahinduye imyitwarire ye.
Chameleone aherutse gushyiwa mu bitaro bya Nakasero aho yari arimo kwitabwaho n'abaganga bo muri ibi bitaro.
Ibitaramo yari afite mu bihe bya Noheli na Bonane bizasubikwa kuko agomba gushyira ubuzima bwe imbere akabanza agakira. Mur byo harimo n'icyo yari afite mu Rwanda cyari giteganyijwe itariki 3 Mutarama 2025 muri Kigali Universe. InyaRwanda yamenye ko iki gitaramo cyo mu Rwanda na cyo cyasubitswe.
Uyu muhanzi w'imyaka 45 afite abana batanu yabyaranye na Daniella batandukanye kubera ubusinzi. Josee Chameleone yakoze indirimbo zagiye zikundwa nka "Kipepeo", "Wale wale", "Shida za dunia" n'izindi.
Jose Chameleone agiye kwivuriza muri Amerika
Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO