Kigali

Gitego Arthur yavuze impamvu atari gukina anasobanura iby'abafana bamushinja

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/12/2024 10:44
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Gitego Arthur yasobanuye ko impamvu atari gukina ari ukubera ikibazo cy'imvune yagize ndetse anavuga ku kuba abafana ba AFC Leopards bamushinja kwishimisha kurusha gukina.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda. Uyu mukinnyi umaze igihe adakina bikaba byaratumye benshi bibaza impamvu dore ko yari asanzwe abanza mu kibuga mu ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Kenya , yavuze ko icyabiteye ari ukubera ko yagize ikibazo cy'imvune mu kuguru kwe kw'iburyo.

Gitego Arthur yavuze ko ibyo abafana ba AFC Leopards bavuga ko yishimisha kurusha gukina atari byo dore ko iyi kipe ifite abafana benshi usanga bamwe bakwishimiye abandi batakwishimiye bityo ko ntacyo yabikoraho.

Yagize ati " Ibyo bavuga ntabwo aribyo kuko ikipe ikunzwe ifite abafana benshi nka Leopards ntabwo ariko bose baba bakwishimiye. Ibyo ni inkuru ubwabo batangiye bahimba kuberako umutoza wanguze anzana hano yari amaze kwirukanwa, rero abafana baba bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka kandi bose siko bamvuga ibibi hari n'abavuga ibyiza n'ukuri badahabwa agaciro.

Rero njyewe ndui umukinnyi w'umupira w'amaguru ntacyo nabikoraho".

Gitego Arthur yavuze ko nta byinshi yatangaza kuhazaza he muri AFC Leopards gusa ko ayifitiye amasezerano y'igihe kitari kinini ndetse anavuga ko amakipe amwifuza ari menshi bityo ko bigoye guhitamo.

Ati" Ntabwo navuga byinshi ku hazaza hanjye muri AFC Leopards gusa nsigaje amasezerano y'igihe kitari kinini. Icyonzi ni uko ndi umukinnyi wa AFC Lopards kandi aho nanjya hose nibo tugomba kwicarana bakabimpamo uburenganzira gusa icyo navuga amakipe yo kwerekezamo yo ni menshi ku buryo bigoranye no guhitamo."

Gitego Arthur yerekeje muri AFC Leopards mu kwezi kwa Mbere mu mwaka ushize wa 2023 avuye muri Marine FC yari yaragezemo avuye muri Gicumbi FC.

Gitego Arthur avuga ko kuba abafana bamushinja kwishimisha kurusha gukina ntacyo yabikoraho 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND