Minisitiri wa Siporo muri Afurika y'Epfo,Gayton McKenzie ntabwo yumva impamvu u Rwanda na Afurika y'Epfo bose batakwakira Isiganwa rya mbere rikomeye mu mukino wo gutwara imodoka, Formula One .
Umwaka urashize bitegurwa ko Formula One yakongera kubera ku Mugabane w'Afurika nyuma y'imyaka 31 itahabera.
Ibihugu byatatanze ubusabe bwo kwakira iri siganwa ni u Rwanda nk'uko biherutse kwemezwa na Perezida Kagame aho yanavuze ko ibiganiro biri kugenda neza ndetse na Afurika y'Epfo dore ko ubwo riheruka ku Mugabane w'Afurika n'ubundi aribo bari baryakiriye.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu ubwo Minisitiri wa Siporo muri Afurika y'Epfo,Gayton McKenzie yari mu kiganiro n'itangazamakuru ababwira ko batanze ubusabe bwo kwakira Formula One yerekanye ko atumva Afurika itakakira iri siganwa inshuro ebyiri,rimwe ryabera mu Rwanda naho irindj bakazaryakira nkuko bijya bigenda ku mugabane w'Iburayi aho usanga igihugu kimwe ugasanga kiryakiriye inshuro 2.
Yagize ati " Ni ukubera iki iyo bigeze muri Afrika, dukwiye gufatwa nkaho dushobora kubona imwe gusa, mu gihe u Burayi bufite zirindwi".
Yomgeyeho ati“Ntibishoboka. Ntabwo bizigera bibaho. Niba ugiye i Burayi, iyo ugiye mu Butaliyani, u Butaliyani bwakiriye Formula One inshuro ebyiri . Igihugu kimwe gifite bibiri, mu gihe Umugabane wa Afurika ntacyo ufite. Turi amajyepfo y'Isi ntidushobora kwemerera ibyo “.
Mu minsi ishize nibwo abarimo Lewis Hamilton batangaje ko nta rwitwazo rukwihe kujya rubaho ko nta gihugu ku Mugabane w'Afurika cyiteguye kwakira Formula One kandi mu by'ukuri biba bihari.
U Rwanda na Afurika y'Epfo bihanganiye kwakira Formula One ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.
Gayton McKenzie ntabwo yumva impamvu u Rwanda na Afurika y'Epfo batakakira Formula One bose
TANGA IGITECYEREZO