Urukiko rw'Ikirenga rwa Ghana rwemeye itegeko ribuza ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina, nubwo hari impungenge ku burenganzira bwa muntu.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwatesheje agaciro ibirego bibiri byashakaga guhagarika itegeko rishya rirwanya abaryamana bahuje igitsina, ruvuga ko nta mpamvu ifatika zihari zo kubuza Perezida Nana Akufo-Addo kurisinya.
Iri tegeko ryamaganwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ryita ku bikorwa by’abaryamana bahuje igitsina nk’ibyaha bikomeye.
Iri tegeko ryari ryemejwe n’inteko ishinga amategeko
ya Ghana muri Gashyantare, rikaba ribuza ibikorwa byose byo kwamamaza cyangwa
gushyigikira abaryamana bahuje igitsina n’abandi bafite imyitwarire idasanzwe
mu mibonano mpuzabitsina. N’ubwo ryemejwe, Perezida Akufo-Addo yirinze
kurisinya ategereje icyemezo cy’urukiko.
Abanyamategeko Amanda Odoi na Richard Sky ni bo bari bareze bashaka ko iri tegeko ritangazwa nk’irinyuranyije n’amategeko, bityo rigahagarikwa. Gusa, umucamanza Avril Lovelace-Johnson, wari mu itsinda ry’abacamanza barindwi, yavuze ko ibirego byabo "bitari bikwiye kuko nta tegeko riba ryashyizweho ridashyizweho umukono na perezida."
Nk'uko tubicyesha France24, abareze bavuze ko bababajwe n’iki cyemezo, ariko
batangaje ko bazasuzuma neza imyanzuro y’urukiko kugira ngo bafate icyemezo
cy’icyo gukora.
Iri tegeko rishyigikiwe n’impuzamiryango y’abayobozi b’amadini ya gikristu, Islam, n’abahagarariye imico gakondo ya Ghana. Risobanura kandi ko umuntu uzahamwa no gushyigikira, guteza imbere, cyangwa guterera inkunga ibikorwa bya babana bahuje ibitsina nabandinkabo (LGBTQ+) azahanishwa igifungo kigera ku myaka itanu.
N’ubwo rifite abarishyigikiye benshi, abasesenguzi bagaragaza ko rishobora guteza ibibazo by’ubukungu, kuko rishobora gutuma Ghana itakaza inkunga ya miliyari $3.8 yatangwaga na Banki y’Isi n’inguzanyo ya miliyari $3 IMF yagombaga gutanga ngo ifashe igihugu kuva mu bibazo by’ubukungu.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO