Kigali

Abantu 12 bapfuye bazize umwuka mubi wa karuboni muri resitora

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/12/2024 22:02
0


Mu gihugu cya Georgia, abantu 12 bapfuye bazize umwuka wa karuboni nk'uko ibimenyetse byabigaragaje nyuma yo gupimwa.



Abantu 12, barimo abanyamahanga 11 n’Umunyageorgia umwe, bapfuye bishwe n'umwuka wa karuboni muri resitora iherereye mu ishyamba rya Gudauri, risurwa cyane mu gihugu cya Georgia nk’uko abashinzwe umutekano babivuga.

Abashinzwe umutekano batangaje ko imibiri y’abantu 12 yabonetse mu gice cyo kuraramo kiri hejuru y’ahantu hasanzwe hafatirwa amafunguro muri resitora y’Abahinde. 

Bavuga ko ibizamini bapimwe basanga bitagaragaje ibimenyetso by’ubwicanyi kandi byari byarakozwe kubera impanuka. Generator y’amavuta yari yashyizweho nyuma y’uko inyubako itakaza umuriro ku wa gatanu, nk’uko abashinzwe umutekano babivuga.

Imibiri yabonetse ku wa Gatandatu ku muryango wa kabiri w’inyubako iriho resitora y’Abahinde.

Abategetsi batangiye iperereza kuri iki kibazo kandi amazina y’abapfuye ntacyo biratangaza ubusanzwe abantu bakundagusura ahahantu bitewe nimikino ikinirwa mubukonje by'umwihariko kunyanja.

Iri shyamba riri mu misozi ya Caucasus mu gice cya Mtskheta-Mtianeti, ku burebure bwa 2,200m hejuru y’amazi y’inyanja kandi ni hafi 120km uturutse i Tbilisi, umurwa mukuru wa Georgia.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND