Iri ni ijambo wumvise igihe kinini! Yewe uzi n’amazina y’abantu bamamaye mu muziki w’u Rwanda bazwi nka ba ‘Manager- Bamwe barahombye, abandi batandukana n’abahanzi mu buryo bwakurikiwe no gushwana kwa hato na hato mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
‘Manager’ ni ijambo ryiyongereye cyane mu kibonezamvugo, ubwo Alex Muyoboke yatangiraga urugendo rwo gufasha abahanzi, kubyaza umusaruro impano zabo, bagatungwa n’ibyuya by’ibyo baba bakoze mu bihangano byabo.
Muyoboke yashyizeho umwitangirizwa mu gufasha abahanzi; ndetse urutonde ni rurerure rw’abahanzi bakomeye barimo nka Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Davis D, Charly&Nina, Marina; ndetse muri iki gihe ari gufasha The Ben gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba ku wa 1 Mutarama 2025.
Uyu mugabo afatwa nk’inzu y’ibitabo, ku buryo benshi banyuze mu biganza bye bishimira intambwe yabateresheje.
Iri jambo ‘Manager’ ryavuzwe igihe kinini; ndetse hari abagiye bibeshya ku gisobanuro cyaryo n’inshingano, ibikorwa byabo bikazamba.
Manager ndetse n’umuhanzi buri wese afite inshingano zihariye bitewe n’icyo bakora, kandi akazi kabo kanyuzamo kugendana neza no gufatanya mu rwego rwo guteza imbere umuziki cyangwa impano z’umuhanzi.
Inyandiko nyinshi ziri kuri Internet zigaragaza inshingano z’umujyanama (Manager).
1. Kuyobora ibikorwa bya muzika by'umuhanzi: Asobanura neza icyerekezo cy’umuhanzi no gufasha mu igenamigambi ry’ibikorwa bye.
2. Gushaka amahirwe: Kubaka umubano n’abategura ibitaramo, abanyamakuru, n’abaterankunga kugira ngo umuhanzi agire amahirwe yo kwigaragaza.
3. Kugenzura amasezerano: Kubaka no gucunga amasezerano hagati y'umuhanzi n'abandi bafatanyabikorwa (abafasha mu muziki, abanyamuryango, abaterankunga, n'ibigo by’amajwi n’amashusho).
4. Guteza imbere isura y'umuhanzi: Guharanira ko umuhanzi agaragara neza ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru, no mu bikorwa byo kwamamaza.
5. Kuyobora ibikorwa by'imari: Gufasha mu micungire y’amafaranga yinjizwa mu bitaramo, ibicuruzwa, no ku mafaranga aturuka ku ndirimbo zicuruzwa kuri murandasi.
Manager acunga cyane ‘Brand’ cyangwa se izina ry’umuhanzi
Humble Jizzo wakoranye igihe kinini na Muyoboke Alex mu bijyanye no kuba ariwe warebereraga inyungu za Urban Boys, yabwiye InyaRwanda ko abantu benshi bitiranya ibijyanye no kuba umujyanama cyangwa se ‘Manager w’umuhanzi’.
Yavuze ko mu busanzwe ‘Manager’ aba “ashinzwe kuzamura izina ry’umuhanzi (Brand) bishingiye ku bikorwa bye.
Avuga ko iyo ibikorwa byaje rero bisaba gushora imari (Investment), ibyo rero iyo bitangiye kubyara amafaranga, habamo no gukurikirana ‘ressources’ z’umuhanzi (Aha inyungu z’umuhanzi).
Anavuga ko hejuru y’ibi byose ‘Manager’ aba afite ikipe ngari ayobora igizwe na ‘Main Brand’ ariwe muhanzi. Ati “Ariko rimwe na rimwe uba wamuhaye akazi ngo aze agufashe, gushyiraho ingamba zatuma ‘Business’ ye cyangwa se izina rye nk’umuhanzi rizamuka.”
Akomeza ati “Iyo ananiwe akazi kaba kamunaniye, ariko akenshi aba ashinzwe guteza imbere ‘Business’ y’uwo muhanzi harimo n’ubujyanama, kureba ku isoko dukeneye iki? Ko twashoye amafaranga gutya aragaruka gute? Ese ko tugeze aha ngaha ni iki dukeneye kugirango tuve aha ngaha, izina ryacu turyongere ingufu. Muri rusange Manager aba ashinzwe guhuza ‘Brand’ y’umuhanzi na ‘Business’ ye muri rusange binyuze mu bihangano, no kureba ishoramari muri rusange.”
Humble Jizzo uherutse gushyira ku isoko amashusho y’indirimbo ‘Ubufindo’, yanavuze ko kuba umujyanama w’umuhanzi rimwe na rimwe bisaba ko uba ubifiteho ubumenyi; ariko ko ku bahanzi bakuru rimwe na rimwe bahitamo kwishyura abajyama bakuru kugirango bakorane.
Yavuze ko umuziki ari ‘Business’ bityo n’abawurimo bakwiye kuba bari muri uwo murongo. Avuga ati “Umuhanzi ni ‘Brand’, umuhanzi ni ‘Business’ bibaye byiza umuntu akaba afite ubumenyi mu bijyanye na ‘Management’ byaba ari byiza cyane.”
“Rimwe na rimwe usanga umuhanzi Mukuru ariwe ufite ubushobozi bwo kugira ‘Manager’ ufatika nk’uko ashobora gukurikirana kompanyi, akamenya ubuzima bwa kompanyi, akamenya ibyo agomba gukora, agakora ‘Promotion Campaign’, akamenya uburyo akorana n’umuhanzi ku buryo abona ibindi bikorwa bishamikiye ku muhanzi, ntayite gusa ku muhanzi, mbese akareba mu buryo bunini bwagutse. Mbese uburyo umuhanzi agomba kwinjiza, adagendeye ku bihangano gusa, ahubwo akinjiza nka ‘Brand’.”
Umuhanzi akora iki iyo afite umujyanama?
1. Gutegura no gukora umuziki: Umuhanzi ashinzwe gukora no gutunganya ibihangano bye (indirimbo, amashusho, ibitaramo, n’ibindi).
2. Gukorana n’abandi mu ruganda rw’imyidagaduro: Umuhanzi agomba gukorana n’abandi bahanzi, abatunganya umuziki, abamufasha mu mashusho, n'abandi bafite uruhare mu bikorwa bye.
3. Guteza imbere impano ye: Kumva ko iterambere rye ari ingenzi kandi agaharanira gushyira ingufu mu gukora umuziki urenze ubwiza.
4. Gushyira imbere umubano mwiza n’abafana: Kumenya kubana n'abafana neza, kubasubiza ku mbuga nkoranyambaga, no gukora ibikorwa byo kubegereza.
5. Kwitabira ibikorwa byo kwamamaza: Gukora ibiganiro n'itangazamakuru, kujya mu bitaramo, no kwitabira ibikorwa byo kwamamaza ibihangano bye.
Hari abitiranya amasezerano hagati ya Manager na Investor, bikarangira uruhande rumwe ruhombye!
Umuhanzi na ‘Manager’ bagomba gukorana bya hafi kugira ngo buri wese akore neza inshingano ze, kuko ari ugufatanya mu guteza imbere impano n’ubuzima bw’umuhanzi.
Hari abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda usanga bafite ‘Manager’ ariko ku ruhande bakagira n’umuterankunga cyangwa se umushoramari (Investor).
Hari n’abandi bahanzi usanzwe bafite abashinzwe gukurikirana imbuga nkoranyambaga zabo, abandi ugasanga bafite n’abita ku myambarire n’ibindi.
Investor (umuterankunga) ni umuntu cyangwa ikigo gishora amafaranga mu bikorwa by’umuhanzi hagamijwe inyungu mu gihe kiri imbere.
Ashobora gutanga inkunga yo gutunganya indirimbo, amashusho, ibitaramo, cyangwa ibikorwa byo kwamamaza.
Inyungu ze zishingiye ku mafaranga azava ku bikorwa by’umuhanzi, akaba ayagaruza mu gihe cy’igihe runaka (hanyuma akunguka ku bwinshi bw’ibikorwa cyangwa ubwiyongere bw’indirimbo zikunzwe).
Umubano wa Manager n’umuhanzi ushingira ku masezerano y’imikoranire y’igihe kirekire, kandi Manager akorera umuhanzi mu nyungu ze n’inyungu z’umuhanzi.
Ni mu gihe umubano wa ‘Investor’ n’umuhanzi ushingira ku masezerano y’ubucuruzi, kandi uba ugamije inyungu z’amafaranga. Umubano ushobora kurangirana n'igihe cyashize amafaranga yashowe cyangwa inyungu zagaragaye.
Inyungu zibarwa gute?
Manager kenshi ahembwa ku nyungu umuhanzi abona, ibi byitwa "commission. Abahanzi benshi bo mu Rwanda bafite amasezerano, usanga baratanze ‘commission’ ya 30% kuri ba ‘Manager’ babo, ugasanga umuhanzi arafata 70% y’ibyinjijwe cyangwa ibyishyuwe.
Ni mu gihe ‘Investor’ atwara inyungu zihwanye n’amafaranga yashoye hakiyongeraho inyungu zigenwa n’amasezerano (ashobora kuba angana cyangwa aruta ibyo yashoye).
Ni gute ibyemezo bifatwa hagati ya Manager na Investor
Manager afata ibyemezo bijyanye n'icyerekezo cy’umuhanzi (ategura gahunda z’ibikorwa, afasha mu gutoranya indirimbo, n’ibindi).
‘Investor’ we afata ibyemezo bishingiye ku buryo amafaranga ye azakoreshwa, ariko ntabwo ajya mu byo kuyobora ibikorwa bya buri munsi by’umuhanzi.
Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa kuri muzika, mu bihe bitandukanye, bugaragaza ko Manager ashobora gushaka cyangwa se guhitamo ‘Investor’ ngo amufashe gushaka amafaranga yo gushyigikira umuhanzi. Mu gihe ibyo bikorwa bigenda neza, bombi bakunguka.
Muri make, Manager ni umuyobozi w'ibikorwa by'umuhanzi, naho ‘Investor’ ni umushoramari ushaka inyungu mu gihe cy’igihe kirekire cyangwa gito.
Urubuga
rwa Soundcharts. com rwo rugaragaza ko 'Manager' aba ariwe muvugizi w'umuhanzi,
kurema no guhanga uburyo umuhanzi agaragara, no kumubera indorerwamu y'ahazaza
TANGA IGITECYEREZO