Kigali

Gutumira abifuza kuba abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibinyobwa bya SKOL

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/12/2024 12:18
0


Ibinyobwa bya Skol bikorwa kandi bigacuruzwa ku isoko ry'u Rwanda guhera mu 2010. Gukomeza gukora ibinyobwa byiza kandi byo mu rwego rwo hejuru biri mu byaduteye imbaraga mu gukura kwacu, akaba ari nayo mpamvu turi gushaka abadufasha gukomeza gukwirakwiza ibinyobwa mu karere ka Nyagatare.



Ni izihe nyungu ziri mugukwirakwiza ibinyobwa bya SKOL?

· Gucuruza ibinyobwa by'umwimerere bya SKOL bigizwe ahanini n'ibinyobwa bisembuye, ibidasembuye n'amazi,

· Gufashwa mu kwamamaza, guteza imbere ibinyobwa bya SKOL no kuzamura imibare y'ibicuruzwa,

· Ubufatanye butajegajega hagati y'umufatanyabikorwa n'abakozi ba SKOL, bakaba biteguye no mu kuguteza imbere.

Nimba witeguye kuba umufatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibinyobwa bya SKOL, kandi ukaba ufite ubushobozi bw'igishoro kitari munsi ya Miliyoni Magana atanu z'amafaranga y'u Rwanda (500.000.000 FRW), turagusaba kutwandikira kuri imeyili ikurikira: info@skolbrewery.rw

Bizadushimisha kuganira nawe kuri aya mahirwe kandi dusubize ibibazo byose waba ufite. Ubunararibonye n'umurava byawe mu guteza imbere no gukwirakwiza ibinyobwa, bizahabwa agaciro na SKOL Brewery nk'uko uruganda rwifuza gukomeza gutera imbere rugeza ibinyobwa bya SKOL hose.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND