Umuririmbyi w'umunya-Uganda, Bebe Cool yatangaje ko isohoka rw'indirimbo 'Circumference'' iri mu zigize Album ye nshya ashobora kumurikira i Kigali.
Mu 2023, Bebe Cool yagendereye u Rwanda mu rugendo yahuriyemo na Harmonize, rwari rugamije kurangiza Album ye, no guhura n'inshuti ze n'abandi.
Ni urugendo yakoze ariko ari no mu biganiro n'abahanzi bo muri Afurika y'Epfo, abo muri Nigeria, muri Uganda n'abandi baririmbye kuri iyi Album.
Nta muhanzi wo mu Rwanda uri kuri Album. Ku mpamvu z'uko abo yagerageje kuvugisha batahuje umwanya- Niko Umujyanama we i Kigali, yabibwiye InyaRwanda.
Dr Kintu yabwiye InyaRwanda ko batangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi Album 'mu gihe ari kwitegura kuyimurikira i Kigali mu mpera z'uyu mwaka cyangwa se mu ntangiriro za 2025'.
Bebe Cool avuga ko Album ye nshya yayise 'Break the Chains', ndetse iriho ibihangano binyuranye byakozwe n'aba Producer batandukanye.
Kandi avuga ko indirimbo zose azazishyira ku mbuga zirimo Spotify, Apple Music, Amazon Music, Tidal, Boomplay ndetse na Audiomack.
Iyi ndirimbo ye nshya 'Circumference'' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Philkeyz, usanzwe ari umuhanzi na Produce ukomeye muri Nigeria.
Ni indirimbo ikoze mu njyana ya Afrobeats, kandi yumvikanamo ingoma.
Philkeyz wakoze iyi ndirimbo ntabwo ari mushya mu muziki, kuko niwe wakoze indirimbo 'Lie" , 'Nesesari' za Kizz Daniel, ndetse na 'Cough' yamamaye mu 2023.
Mu itangazo rigenewe a abanyamakuru, Bebe Cool yavuze ko iyi ndirimbo iri mu murongo wo kwambutsa umuziki wa Kampala ukarenga imipaka.
Ati "Ni igihe cyiza ku muziki wa Uganda, kuko ndashaka gukomeza gushyiraho umwitangirizwa mu muziki wanjye. Nicyo nyine bivuze kuba umuhanzi w'umunyabigwi.”
Bebe Cool ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda bakora umuziki wubakiye ku njyana ya Reggae ndetse na Ragga. Kuva yatangira umuziki mu 1997 awutangiriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yagaragaje ubufatanye n’abandi bahanzi, ndetse hari ibihangano byinshi yagiye yumvikanamo.
Ni umwe mu bahanzi babarizwaga mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Ogopa Djs, yashyize ku isoko benshi mu bahanzi.
Kanda hano ubashe kumva indirimbo nshya iri mu zigize Album ya Bebe Cool
Bebe Cool yatangaje isohoka ry’indirimbo zigize Album ye nshya
Bebe Cool agaragaza ko mu mpera z’uyu mwaka, cyangwa se mu ntangiriro za 2025 azamurikira i Kigali iyi Album
Bebe Cool yamamaye mu bihugu binyuranye byatumye abatuye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bamwiyumvamo
TANGA IGITECYEREZO