Kigali

Donald Trump yatowe nka 'Person Of The Year' ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/12/2024 18:13
0


Perezida Donald Trump yatowe nka ‘Person Of The Year’ - umuntu wabaye indashyikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu mwaka wa 2024.



Kuva mu mwaka wa 1927, TIME Magazine itora umuntu w’indashyikirwa buri mwaka agashimirwa ku bw'ibikorwa by’ubutwari aba yaragaragaje uwo mwaka. Ni ikamba/ibihembo bikurura impaka nyinshi mu batora n’abatorwa.

Iki cyubahiro umuntu ahabwa ku bwo gushimirwa kuba ‘person of the year’ gihabwa umuntu ku giti cye kubera ibikorwa yagezeho, itsinda ry’abantu baba bakoze ibyiza cyangwa se abigaragambije/abarwaniye ishyaka ikintu cyiza cyagirira benshi umumaro.

Urugero mu mwaka wa 1999, Jeff Bezos yashimwe ku bw'uruhare rwe mu guhindura no guteza imbere ubucuruzi bwo kuri interineti binyuze muri Amazon, Muri 2019, Greta Thunberg yashimwe ku bw’ubuyobozi bwe mu bikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, …

Donald Trump yaherukaga guhabwa iyi title ya Person of the year mu mwaka wa 2016 ubwo yatsindaga amatora yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yongeye gutorwa bituma yinjira mu bantu 16 bafite iyi title inshuro zirenze imwe.

Bill Clinton, George W. Bush na Barack Obama, nibo bantu bafite iki gihembo/title ya Person of the year inshuro eshatu mu gihe abandi basigaye ari inshuro ebyiri n’inshuro imwe gusa.

Mu mwaka wa 2017, Donald Trump yikomye abatora avuga ko yari akwiriye kuba person of the year ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ariko icyifuzo cye kirirengagizwa.

Kuva kuri Perezida wa 32 wayoboye America, Franklin D. Roosevelt buri muperezida wese wamukurikiye yabashije kwegukana iri kamba uretse Gerald Rudolph Ford Jr. wabaye perezida wa 38 wa USA.


Donald Trump ni we Person of the year 2024 bigendanye n'uburyo yatsinzemo amatora akarwana ku ishyaka rye araswa akongera akazamuka akarwanira kubona intsinzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND