Netanyahu yasuye Trump i Washington baganira ku ntambara ya Gaza, Irani, umubano wa Isirayeli n’Abarabu, no guhindura ishusho y’akarere.
Minisitiri w'Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, ari i Washington, aho agiye kugirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Uyu mubonano ni wo wa mbere Perezida Trump agiranye n'umuyobozi w'igihugu cy'amahanga kuva yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, bikaba ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye hagati y’aba bayobozi bombi.
Netanyahu yavuze ko uru ruzinduko ari ishema rikomeye kuri we, ndetse ko ari icyemezo gikomeye cyerekana ko ibikorwa bya Isirayeli mu ntambara imaze amezi 15 mu Burasirazuba bwo Hagati byemewe.
Mbere yo guhaguruka yerekeza i Washington, Netanyahu yagize ati: "Ibikorwa bya gisirikare bya Isirayeli muri Gaza, Irani, Libani, Siriya na Yemeni byamaze guhindura ishusho y'akarere. Ariko nemera ko dukoranye bya hafi na Perezida Donald Trump, dushobora kuyihindura kurushaho, kandi mu buryo bwiza."
Mu gihe cy’amezi 15 ashize, Isirayeli yakoze ibikorwa bya gisirikare bikomeye mu karere. Muri Gaza, yatangije ibitero bikomeye nyuma y’igitero cya Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, igamije gutsinda uyu mutwe burundu.
Muri Irani, muri Mata 2024, Isirayeli yagabye igitero cy’indege ku nyubako ya ambasade ya Irani i Damasiko, cyahitanye Brigadier General Mohammad Reza Zahedi wa IRGC n’abandi basirikare ba Irani.
Muri Libani, Isirayeli yishe abayobozi 21 ba Hezbollah hagati ya Ukwakira 2023 na Nzeri 2024, binyuze mu bitero by’indege. Muri Siriya, ibitero by’indege bya Isirayeli byibasiye ibirindiro bya Hezbollah n’abarwanyi bashyigikiwe na Irani, bigamije kugabanya ububasha bwabo mu karere.
Muri Yemeni, Isirayeli yahanganye n’ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya balisike bya Houthi, byibasiraga ubwato mu Nyanja Itukura, bikagira ingaruka ku bucuruzi bunyura muri Kanali ya Suez.
Netanyahu arateganya kuganira na Perezida Trump ku ngingo eshatu z’ingenzi. Bateganya kuganira ku buryo bwo kurangiza intambara muri Gaza no gutsinda Hamas burundu.
Bazaganira ku ngamba zo guhagarika iterambere rya Irani mu by’ubwirinzi, cyane cyane ku bijyanye n'ibisasu bya kirimbuzi. Hanateganyijwe ibiganiro ku mubano wa Isirayeli n’ibihugu by’Abarabu, by’umwihariko Saudi Arabia.
Netanyahu yemeza ko ubufatanye bwe na Perezida Trump buzafasha Isirayeli kugera ku ntego zayo zo guhindura ishusho y’Uburasirazuba bwo Hagati, binyuze mu bikorwa bya gisirikare no mu mubano wa dipolomasi.
Nk'uko tubicyesha Washington Post, Netanyahu avuga ko ibikorwa byakozwe n’igisirikare cya Isirayeli bimaze kugira ingaruka zikomeye, kandi ko ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzongera imbaraga muri iyi gahunda.
Uru ruzinduko rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikirize y’ibibazo by’umutekano mu karere, cyane cyane ku mubano wa Isirayeli n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko uyu muhuro ushobora gutanga icyerekezo gishya ku bibazo byari bimaze igihe bidafata umurongo usobanutse.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO