Kigali

Huoston Rockets na Atalanta Hawks zageze muri ½ cya NBA Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 11:10
0


Kuri uyu wa Kane, Houston Rockets yerekanye imbaraza zayo itsinda Golden State Warriors ku manota 91-90, intsinzi ya mbere yabonye ikina na Warriors kuva mu 2020, bituma ibona itike yo gukina 1/2 cy’irushanwa rya NBA Cup. Atlanta Hawks nayo yigaragaje itsinda New York Knicks ku manota 108-100, mu mukino wayihaye gukomeza muri iki cyiciro.



Alperen Sengun, umukinnyi wa Huosron Rockets, yatsinze amanota 26 rebound 11, afasha ikipe ya Huoston Rockets guhagarika agahinda k'imikino 15 yikurikiranya itsindwa na Warriors kuva muri Gashyantare 2020.

Huoston Rockets yabonye itike yo gukina na Oklahoma City Thunder muri 1/2 mu mikino izabera i Las Vegas ku cyumweru. Alperen Sengun yavuze ko iyi ntsinzi yaturutse ku bwitange bwose abakinnyi bashyizemo, ati: "Sinigeze mbona ikipe yanjye ikina ishaka intsinzi nk’uko yabikoze ubu."

Mu mukino wabo, Rockets yatsinze amanota menshi mu gice cya mbere, ariko Warriors yagerageje gukina neza mu gice cya kabiri ibifashijwemo na Draymond Green ndetse n’amanota akomeye yatsinzwe na Jonathan Kuminga. Icyakora, Rockets yagaragaje imbaraga mu masegonda ya nyuma, aho Fred VanVleet yatsinze amanota atatu maze Rockets ikabasha gusoza itsinze.

Mu mukino Golden State Warriors yari hejuru n’amanota 90-84 habura iminota iminota mike ngo umukino urangire, ariko Rockets yahise igaruka mu buryo butunguranye, itsinda amanota 7 yikurikiranya. 

Stephen Curry, wari watsinze amanota 19, yananiwe gutsinda lance y’amanota atatu yashoboraga guhindura umukino habura amasegonda 11 gusa, ariko birangira Warriors itsinzwe.

Atalanta Hawks yasezereye Golden State Warriors mu mikino ya NBA Cup

Mu wundi mukino Atlanta Hawks nayo yatsinze New York Knicks nyuma yo kuyigaranzura mu gice cya kabiri cy’umukino. Trae Young, usanzwe atavugwaho rumwe n’abafana ba Knicks, niwe wafashije Hawks atsinda amanota 22 ndetse anatanga imipira 11 yabyaye amanota.

Trae Young yavuze ko iyi ntsinzi yari ikomeye cyane kuri bo by’umwihariko gutsinda ikipe nka New York Knicks Ati: "Twahagurukiye gukorera hamwe, kandi byaduhesheje intsinzi."

Ku ruhande rwa New York Knicks, Josh Hart yayoboye yafashije ikipe atsinda amanota 21, mu gihe Karl-Anthony Towns yatsinze amanota 19 na 19, ariko nta gikomeye byafashije New York Knicks kuko Atalanta Hwks niyo yatsinze.

Imikino ya 1/2 izakinwa ku cyumweru, aho Rockets izahura na Oklahoma City Thunder, mu gihe Atalanta Hawks izahura na Milwaukee Bucks. Umukino wa nyuma uzabera i Las Vegas ku waGatatu.

 

New York Knicks yasezerewe na Huoston Rockets






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND