Kigali

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo afite inzozi zo kuzahurira na se mu kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 11:52
0


Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Ronadlo Jr, yavuze ko afite inzozi zo kuzahurira mu kibuga na se bakina umupira w’amaguru, ibintu byaba bibaye bwa mbere mu mupira w’amaguru.



Cristiano Ronaldo Jr, umuhungu wa rutahizamu ukomeye ku isi Cristiano Ronaldo, yatangaje inzozi ze zo kuzakinana na se mu kibuga kimwe, ibintu bishobora kuba amateka mu mupira w’amaguru.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa YouTube wa se witwa "UR Cristiano" aho yaganiriye na MrBeast. 

Uyu mwana w'imyaka 14 yavuze ko yifuza gukora ibyakozwe na LeBron James n'umuhungu we Bronny, babaye aba mbere gukinana mu mukino wa NBA kandi yari umwana na se.

Cristiano Jr ukinira Al-Nassr mu ikipe y'abato, amaze kwigaragaza nk'umukinnyi ufite impano idasanzwe, akaba yambara nimero 7 nk’iya se ndetse nawe ni rutahizamu. 

Kuba se akomeje kwitwara neza mu kibuga, byongera amahirwe yo kuzabona aba bombi bakinana. Bibaye, byaba ari amateka atazibagirana mu mupira w'amaguru, kuko mu mupira w’amaguru nta bandi bigeze babikora. LeBron James n’umuhungu we Bronny babigezeho muri Basketball.

Mu gihe umuhungu wa Cristiano akomeje kuzamuka mu buryo butangaje, Cristiano Ronaldo nawe akomeje kwerekana ko atarava mu kibuga, cyane ko afite intego yo gutsinda ibitego 1,000 mu mwuga we, ibintu byatuma ahabwa icyubahiro nk'umwe mu bakinnyi b'ibihe byose.

Muri Saudi Pro League, Ronaldo anganya na Karim Benzema ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, aho buri umwe afite ibitego 10. Ubu, Aleksandar Mitrović ni we uyoboye urutonde n’ibitego 12.

Nubwo urugendo rwa Cristiano Jr. rukiri ruto, abasesenguzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru baracyeka ko uyu musore ashobora kuzagera ikirenge mu cya se, na cyane ko akomeje kugaragaza impano idasanzwe, ibintu bituma benshi bizera ko azagera ku rwego rwo hejuru.

Cristiano Jr. yagaragaje icyizere gikomeye ubwo yavugaga inzozi ze zo kuzakinana na se mu kibuga kimwe, ibintu byafata umwanya ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru.

 

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yatangaje ko afite inzozi zo guhurira na se mu kibuga bakinana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND