Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yateguje gusogongeza abakunzi be indirimbo zigize album ye amaze igihe ahugiyeho. Ni igikorwa kizitabirwa n'abambaye imyenda y'umukara.
Iki gitaramo kizaba tariki wa 21 Ukuboza 2024 muri "Kigali Universe". Ni amakuru atangajwe nyuma y'iminsi micye inyaRwanda imenye ko uyu muhanzi azamurika Album ye nshya tariki ya 10 Mutarama 2025. Ni alubumu yise "Colourful Generation".
Uyu muhanzi ufite izina rigari mu muziki nyarwanda akomeje kwerekana ubudasa mu muziki. Nyuma y'uko asohoye indirimbo yitwa "Niki Minaji" nyuma y'iminsi itanu gusa ahise ateguza igitaramo azasogongerezamo abakunzi be album ye nshya.
Bruce Melodie azwi cyane mu ndirimbo nka: Iyo foto, Sowe, Azana, Love me na When she's around" yamumenyekanishije ku rwego mpuzamahanga. Akorera umuziki muri "1:55AM" yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Coach Gael.
Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram, Bruce Melodie yashyize hanze itangazo ritumira abantu mu birori yise "Album Listening Party". Yagize ati: "Nejejwe no kubatumira mu ijoro rifite ubusobanuro budasanzwe kuri jye no ku rugendo rw'umuziki wanjye".
Ku nshuro ya mbere ndifuza gusogongeza inkwakuzi uburyohe bw'indirimbo mutarumva maze igihe mbategurira, nzabaganiriza inkuru mpamo kuri buri ndirimbo iri kuri uyu muzingo (Album), ubundi nzibaririmbire imbonankubone (Live performance), ndabiteguye cyane muri ibitangaza, ndabakunda".
Kwinjira muri ibi birori byateguwe na Bruce Melodie byihagazeho dore ko ku munsi w'igitaramo amatike ya Gold azaba agura 30,000 Frw, aya Diamond agura 50,000 Frw na ho aya Platinum agura 100,000 Frw. Yavuze ko hazinjira gusa abantu 588.
Iyi Album nshya ya Bruce Melodie ni yo ya mbere agiye gushyira hanze mu buryo bwihariye kuva yatangira umuziki muri 2012 kugeza ubu. Ni nyuma yuko amaze gukora indirimbo nyinshi cyane ndetse akaba akomeje guteza imbere muzika nyarwanda.
Bruce Melodie yararitse abakunzi be tariki 21 Ukuboza 2024
Bruce Melodie yateguriye abakunzi be ibirori bizitabirwa n'abatarenga 588
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO