Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyatangarije abanyarwanda ingano y’imvura n'ubukonje bazahura nabyo mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza 2024.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza 2024 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice, hateganyijwe ubushyuhe nk’ubusanzwe buboneka muri iki gihe, n’umuyaga uringaniye.
Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Imvura iri hagati ya milimetero 95 na 120 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu karere ka Nyaruguru, ibice byinshi by’uturere twa Nyamagabe, Nyamasgeke na Rusizi, Amajyepfo y’uturere twa Gisagara na Huye, uburasirazuba bw’akarere ka Karongi n’amajyaruguru y’uturere twa Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 95 iteganyijwe mu turere twa Muhanga, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, ibice byinshi by’uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rulindo, Gakenke na Gicumbi, uburengerazuba bw’akarere ka Kamonyi no mu bice bisigaye by’uturere twa Huye, Myamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 45 na 70 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, ahasigaye mu turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gakenke, Rulindo, na Gicumbi, uburengerazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, na Rwamagana, uburengerazuba n’amajyaruguru bya Bugesera. Ahasigaye mu Ntara y’Uburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 45.
Hateganyijwe kandi umuyaga umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda hagati y’itariki 11 na 20 Ukuboza 2024. Umuyaga uringaniye uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita y’umuyaga) uteganyijwe mu Karere ka Ruhango;
Ahenshi mu turere twa Nyanza, Muhanga, Kamonyi, Kayonza, Gatsibo, Burera na Musanze, amajyaruguru y’uturere twa Gisagara, Huye, Nyabuhu, Rusizi, uburengerazuba bw’akarere ka Bugesera, uburasirazuba bwa Nyamasheke, na Karongi, ndetse n’amajyepfo y’akarere ka Ngororero. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi ku ikarita).
Muri iki gice cya kabiri cy’Ukuboza, ahateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru ni mu burasirazuba bw’akarere ka Gisagara, Nyanza, Ruhango na Nyarugenge, igice gito cy’amajyepfo y’akarere ka Gasabo, amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Kicukiro, uburengerazuba bw’amajyepfo y’akarere ka Bugesera no mu kibaya cya Bugarama, hateganyijwe ubushyuhe bwo bwo hejuru buri hagati ya dogere serisiyusi 28 na 30. Ibice byinshi by’akarere ka Musanze na Nyabihu, uburasirazuba bw’akarere ka Rubavu niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere serisiyusi 18 na 20.
Ahateganyijwe ubukonje bwinshi ni mubice byinshi by’akarere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’uturere twa Musanze na Nyamagabe n’igice gito cy’uburasirazuba bw’akarere ka Rubavu, Nyamasheke na Rusizi, igice gito cy’amajyaruguru y’akarere ka Nyaruguru, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere serisiyusi 8 na 10. Ahenshi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, na Kirehe niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere serisiyusi 14 na 16.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024 hagati ya 06:00 na 12:00 hateganyijwe imvura mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo no mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe, ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe.
Amakarita aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri Karere
Iteganyagihe ryo kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO