Dore urutonde rw’ibihugu 10 bifite uburyo bw’uburezi bwiza ku isi.
Sisitemu z'uburezi zigira uruhare runini mu kubaka ejo hazaza h’imiryango, zaba izihutisha umuvuduko w'ubukungu, zikagira uruhare mu bukungu, n’uburenganzira bwo kubaho mu bwigenge.
Ibihugu nk’u Bongereza,Leta zunze ubumwe z’Amerika na Australia byashyize imbere uburezi bw’indashyikirwa bitanga uburyo bugezweho kandi bujyanye n’ibikenewe.Bigaragaza ko uburezi bwiza atari uburenganzira ahubwo ari inshingano.
Iyi nyandiko irasesengura ibihugu biri ku isonga mu burere ku Isi, bigaragaza ibintu byihariye biri muri sisitemu zabo ndetse n’ingaruka bifite ku muryango wose.
Dore urutonde rw’ibihugu 10 bifite sisitemu y’uburezi bwiza ku isi.
1) U Bwongereza (UK) urwego rw’uburezi ni 0.914 naho ireme ry,uburezi ni 78.2, bukaba buri ku isonga mu bihugu byo ku Isi byujuje ibisabwa mu burezi.
Ibi biboneka mu burezi bujyanye n'ibyo Isi yifuza, ndetse n'amashuri makuru y'ikirenga nka Imperial College London, Oxford na Cambridge, nayo ari mu zifite izina rikomeye ku Isi.
U Bwongereza bufite abanyeshuri baturuka ku migabane yose ndetse bukaba bugaragara mu gushyigikira ubushakashatsi.
2) Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) Ifite urwego rw’uburezi bungana 72 naho ireme ry’uburezi ringana na 0.903, ikaba ifite ishusho nziza mu burezi.
Amashuri makuru nka Stanford, MIT na Harvard, niyo atuma Leta Zunze Ubumwe z'Amerika izwiho guha abanyeshuri uburenganzira bwo kugera ku bushobozi buhambaye.
Ifite kandi igipimo cya 68.74, kikerekana amahirwe menshi agerwaho n’abanyeshuri mu nzego zitandukanye.
3) Australia ifite urwego rw’uburezi rungana na 0.929 naho ireme ry’uburezi ringana na 70.5, ikaba ifite uburezi buhamye.
Amashuri makuru nk'a kaminuza ya Sydney na Melbourne niyo akurura abanyeshuri bo ku Isi hose.
Ifite igipimo cy,amahirwe ya 67.52, kandi ikaba ifite ibikorwa byo gushishikariza abanyeshuri gukora ubushakashatsi.
4) U Buholandi (Netherlands) bufite urwego rw’uburezi buri kumpuza ndengo "Education Index" ya 0.906 naho ireme ry’uburezi "Quality Index" riri kuri 70.3.Bufite gahunda ikomeye itanga amahirwe y’uburezi.
Imyigire itandukanye, ishyigikira ubumenyi bw’ibanze n’ubushakashatsi, niyo ituma U Buholandi bukurura abanyeshuri baturuka impande zose z’Isi.
5) Suède (Sweden) ifite urwego rw’uburezi "Education Index" ya 0.904. Ireme ry’uburezi riri kuri 70.1, sisitemu yayo igashishikariza kwihugura.
Suède ishyigikira imyumvire, guhanga udushya no gusaba abanyeshuri kugira uruhare mu guhanga ibishya.
Ifite amanota angana na 66.96, bityo abanyeshuri bashobora kugera ku myigire irambye.
6) U Bufaransa (France) bufite urwego rw’uburezi ruri kuri 0.840 naho ireme ry’uburezi rihabwa amanota angana na 69.9, bugaragara nk’uburyo bw’ishuri butanga umusaruro.
Ibi biboneka mu mashuri y’ikirenga nka École Polytechnique na Sciences Po. Mu bijyanye no kugera ku iterambere muburezi, bufite amanota 66.3, butanga amahirwe ku banyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye.
7) Denmark ifite urwego rw’uburezi ruri kuri 0.920 naho ireme ry’uburezi riri kuri 69.8, uburyo bwubatswe bukaba butanga amahirwe menshi mu bijyanye n’uburezi.
Ifite amanota 62.54, kandi ikora neza mu bijyanye no kubaka uburyo bwo gufasha abanyeshuri mu mirimo.
8) Canada ifite urwego rw’uburezi ruri kuri 0.899 naho ireme ry’uburezi riri kuri 69.8.Ifite amashuri atanga amahirwe ku banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye, hamwe n'uburezi bujyanye n’ibikenewe byo mu bihugu.
9) U Budage (Germany) bufite urwego rwuburezi buhamye aho buhabwa amanota angana 0.940 naho urwego rw’uburezi ruri kuri 69.5, bukaba bufite uburyo bw’imyigire ikomeye. Ifite amanota 60.64, ikerekana uburyo abanyeshuri babona amahirwe mu bukungu.
10) U Busuwisi (Switzerland) bufite urwego rw’uburezi buhabwa amanota 68.3 naho ireme ry’uburezi ni 0.897, bukaba bufite ibikorwa byo kwigisha. Amahirwe ari ku kigereranyo cya 60.12 mu burezi , bityo abanyeshuri bakamenya kwitegura mu mirimo y'ahazaza.
Mu2024, igihugu cyiza ku Isi mu burezi ni U Buhinde gifite igipimo cyo gusoma kiri ku 97.9%. Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri ku mwanya wa Kabiri mu burezi mu 2024 nk'uko bitangazwa na avira.com.
TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO