Kuwa mbere tariki 9 Ukuboza 2024, Umuyobozi wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Mmuryango w’Abibumbye, yatangaje ko abantu 184 baciwe mu murwa mukuru wa Haiti mu irasana ry'agatsiko k'amabandi.
I Geneve Volker Turk yabwiye abanyamakuru ati: "Mu mpera z'icyumweru gishize, abantu 184 baguye mu irasana ry'agatsiko k'amabandi gakomeye mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, mu gace ka Cite Soleil."
Yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bwongereye umubare w’abahitanywe n’ubugizi bwa nabi ku kigero kinini cyane.
News Central ivuga ko byibuze abantu bagera kuri 41,000 bavuye mu byabo muri aka gace kubera ubukana bw’agatsiko k’abagizi ba nabi n’umutekano muke mu murwa mukuru wa Haiti ku va ku ya 11 Ugushyingo.
Save the Children ivuga ko hafi 52% by'abavuye mu byabo, abarenga
21,000 ari abana, abenshi muri bo bakaba barahatiwe kwimuka inshuro nyinshi mu
myaka ibiri ishize.
Benshi muri aba bana bahatiwe kwinjira muri ako gatsiko, mu gihe bamwe babikoze babikeneye ku giti cyabo.
Ihohoterwa ryabereye mu murwa mukuru ryakajije umurego nyuma yo kwirukanwa no gusimbuzwa kwa Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti, mu gihe amakimbirane ya politiki ndetse n’ibirego bya ruswa bikorwa n’abagize akanama k’inzibacyuho kashyizweho kugira ngo imiyoborere ishingiye kuri demokarasi igerweho.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko muri iki gihe utu dutsiko tugenzura 85% by'umurwa mukuru.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO