U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku gukumira Jenoside mu kwizihiza ku nshuro ya 76 Amasezerano yo kurwanya Jenoside. Iyi nama yahuje abayobozi ku isi, abafata ibyemezo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe isi itekereza ku kamaro k’amasezerano yo kurwanya Jenoside, yemejwe n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku ya 9 Ukuboza 1948, iyi nama iri kubera mu Rwanda muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 ni urubuga rwo guteza imbere ubufatanye mu gukumira Jenoside ngo itazabaho mu gihe kiri imbere.
U Rwanda, igihugu cyiboneye imbonankubone ingaruka mbi za Jenoside yakorewe Abatutsi, rukomeje kwitangira gusangira ubunararibonye n'ubushishozi mu guharanira isi ifite amahoro. U Rwanda rwanyuze mu bihe bisharira bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwashimiwe ubwitange rugaragaza mu gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho ukundi.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ku ruhare rw’u Rwanda mu bikorwa mpuzamahanga mu gukumira Jenoside. Yagaragaje akamaro ko guteza imbere ubufatanye n’uburezi ku isi, ashimangira ko gukumira Jenoside bisaba imbaraga z’ibihugu byose, ibigo ndetse n’abaturage.
Mu Rwanda habereye Inama Mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO