Kigali

Uko Abanyamakuru bari baheze muri 'ascenseur' ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:9/12/2024 15:09
0


Umukino wahuje Rayon Sports na APR FC ukabera muri Stade Amahoro wabereyemo udushya cyane cyane ku ruhande rw'abafana, ariko na none wabereye umubirizi bamwe mu banyamakuru bamaze iminota 30 muri "ascenseur" bayihezemo nyuma y'uko ibapfiriyeho.



Kuwa Gatandatu taliki 07/12/2024 ni umunsi utazibagirana ku banyarwanda benshi kuko habayeho umukino ukomeye muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, gusa 'ascenseur' itwara abantu muri Stade Amahoro yari ihezemo Abanyamakuru barimo n'abakorera inyaRwanda.com.

Ikibazo cya ‘ascenseur' [soma Asanseri] yo muri Stade Amahoro ijya ipfa ugasanga abayirimo bayihezemo ntabwo ari gishya dore ko gikunze kuba cyane cyane mu gihe iyi Stade yakiriye imikino ikomeye. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere yari igize ikibazo.


Kuwa Gatandatu nabwo cyarabaye ubwo abanyamakuru 5 bajyaga muri iki cyuma kizamura abantu kizwi nka ‘ascenseur' ubwo bashakaga kujya aho bagenewe kwicara.

Ubwo iyi ‘ascenseur' yazamukaga igeze kuri 'nivaux ya 2 ivuye mu nyubako ya mbere izwi nka 'Ground Floor', yahise isubira hasi nta nteguza.

Abanyamakuru bari barimo imbere bahise bakuka imitima maze umwe muri aba banyamakuru w'umukobwa aba nk'ubuze umwuka cyane ko yabwiye abo bari kumwe barimo n'umunyamakuru wa InyaRwanda ko asanzwe agira ikibazo cy'umwuka muke.

Hakurikiyeho gutabaza biba ay'ubusa habura utabara bakanda buto zitabaza zanga kugira icyo zimara cyane ko zasaga n'izisanzwe zidakora n'ubundi. Nyuma haje kuza umugabo hanze yayo yumva abasakuza bakubita urugi yegera ‘ascenseur' abura icyo yafasha arikubita aragenda.

Nyuma haje undi yumva urusaku ahamagara nimero y'ubutabazi yari imbere muri ‘ascenseur' ayibwirwa n'abari imbere [ba banyamakuru] gusa kumvikana byari byabaje kwanga kuko amajwi yasohokaga atumvikanaga neza.


Nyuma y'uko kubona ubutabazi bigoranye, ba banyamakuru ubwoba bwakomeje kubataha icyokere kirabarenga bamera nk'abanyagiwe cyane ko icyo cyuma ntahagenewe umwuka kigira nta n'icyuma gihungiza abarimo kibamo.

Nyuma y'iminota 20, haje umukozi ukorera muri iyo stade aratabazwa nawe avuga ko agiye gushaka abaza gutabara gusa agenda umuti wa mperezayo.

Abanyamakuru bamaze kwiheba umuriro waje kugenda ibibazo bikomeza kubabera ibibazo gusa ugarutse babona ya ‘ascenseur' irafungutse.

Minisiteri ya Siporo ari nayo ifite mu nshingano Stade Amahoro, yatangaje igiye gukemura ikibazo cy'iyi Asanseri. Yabitangaje ubwo yasubizaga umunyamakuru wa RadioTV10, Kayiranga Ephrem, wagaragaje ko ikibazo cy'iyi Asanseri giteye impungenge.

Mu butumwa yanditse kuri X, yagize ati “Ku yindi nshuro abantu bongeye guhera muri ascenseur ya Stade Amahoro, iminota igera kuri 30. Igiteye impungenge iyo uyirimo network ivaho, ntiwatabaza uhamagara kuri telefoni, usibye gutabaza n’umunwa, ukubita urugi.”

Minisiteri ya Siporo yasubije uyu munyamakuru ko iki kibazo kigiye gukemurwa. Yagize iti “Turakorana n’ababishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke. Murakoze.”



Ibi byose biri kuba nyuma y'aho Stade Amahoro itaramara igihe kigeze no ku mwaka umwe itashwe nyuma yo kuvugururwa


Stade Amahoro iherutse kuberamo umukino wahuje Rayon Sports na APR FC


Rayon Sports na APR FC zanganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye muri Stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND