Bamwe mu barimu bo mu Rwanda bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka myinshi mu kazi ariko nta mabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu barahabwa.
Ibi babigaragaza
nk’imbogamizi ikomeye cyane, kuko bituma badashobora kubona amahirwe agenerwa
abandi barimu bafite ubwo burenganzira, harimo no kwaka inguzanyo mu kigega
Umwarimu SACCO.
Munganyinka Speciose, umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Kagunga mu Karere ka Nyanza, avuga ko amaze imyaka 25 yigisha ariko kugeza n’ubu atarahabwa ibaruwa imushyira mu kazi mu buryo bwa burundu. Iki kibazo agisangiye na Habakurama Theophile umaze imyaka 15 yigisha ariko na we adafite iyo baruwa.
Aba barimu, kimwe
n’abandi bafite ikibazo nk’iki, bavuga ko bagiye bagaragaza ibibazo byabo mu
nzego bireba ariko nta gisubizo gifatika barabona. Bagaragaza ko kutagira izi baruwa bibavutsa amahirwe y’iterambere, haba ku giti cyabo ndetse no ku
miryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi
gihangayikishije. Yongeyeho ko bagiye kugikoraho ubuvugizi binyuze mu
bushakashatsi bwatangiye gukorwa ku bufatanye na REB (Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Uburezi).
Mugenzi Ntawukuriyayo Leon, ushinzwe iterambere ry’abarimu muri REB, yavuze ko bari gukora isuzumabushobozi ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo hamenyekane impamvu zituma abarimu bamara imyaka myinshi badafatwa nk’abakozi ba burundu.
Yagize ati: "Ntibyumvikana ukuntu umwarimu amara imyaka 10 cyangwa 15
atarabona ibaruwa ya burundu kandi ubundi nyuma y’umwaka umwe w’igeragezwa,
umwarimu akwiye gusuzumwa akabona ibaruwa niba afite nibura amanota 70%."
Mu Karere ka Nyanza habarurwa abarimu basaga ibihumbi bine, ariko iki kibazo si icy’aka Karere gusa kuko kigaragara no mu tundi turere hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko iki kibazo ari kimwe mu bizitabwaho cyane mu igenamigambi rya 2025, hagamijwe kurandura ibibazo byihishe inyuma y’iki kibazo no gukemura ibibazo by’uburenganzira bw’abarimu.
TANGA IGITECYEREZO