Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya babo, Airtel Money Rwanda yatangaje ko uburyo bwo gusabwa kwemeza amategeko n’amabwiriza mu gihe bakeneye kohereza amafaranga ku wundi murongo bwakuweho, ubu bakazajya bakora ihererekanya ry’amafaranga nk’ibisanzwe.
Ubu buryo bushya bwahawe akazina ka 'Wamenye Waguan,' bwatangarijwe mu kiganiro iyi Sosiyete y’itumanaho yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki 5 Ukuboza 2024, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Airtel Money mu Rwanda.
Nk’uko byari bisanzwe
bimenyerewe, iyo washakaga kohereza amafaranga kuri nimero ikoresha umurongo utandukanye
n’uwo ukoresha, wasabwaga kubanza kwemeza amategeko n’amabwiriza kugira ngo
igikorwa gikomeze, ariko nyuma y’ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo Gishinzwe Umutekano w’Ibijyanye
n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, NCSA n’Ikigo gihuza ibigo
by’Imari mu buryo bw’Itumanaho, Rswitch, n’abandi, ubu buryo bwakuweho ku bakoresha
Airtel.
Ibi Airtel yabikoze mu
rwego rwo kwinjiza abakiliya bayo mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, aho ubu
uramutse ukoresha Sim Card ya Airtel ushobora kohereza amafaranga ku yindi
mirongo wifashishije Airtel Money, ukanze *182*1*2# ugakurikiza amabwiriza.
Si ibyo gusa kandi, kuko
kugeza ubu umuntu ukoresha Mobile Money ya MTN na we yakoherereza amafaranga
kuri Airtel Money bigakunda. Si ukuyohererezanya hagati y’umuntu n’undi gusa,
ahubwo n’iyo wajya guhaha ugasanga bigusaba kwishyura kuri code y’ubucuruzi ya
MTN na bwo bishoboka ko wishyura ukoresheje Airtel Money.
Akomoza ku buryohe bw’aka gashya bageneye abakiliya babo, Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yagize ati: “Kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga, turashaka korohereza buri muntu wese akabikora neza kandi vuba. Mbere byasabaga ko ubanza ukemeza amabwiriza ariko ubu byakuweho. Kugira ngo dufashe umukiliya twabikoze ku buryo kohereza no kwakira amafaranga adasabwa kuyemeza.”
Kwishyurana muri ubu buryo kandi bikuzanira izindi nyungu zirimo kuba iyo
wohereje ayo mafaranga ku wundi murongo mu gihe ukoresha ‘Smartphone’ uhabwa kuva
kuri 300MB-1GB ikoreshwa mu masaha 24, ku bafite telefoni zisanzwe bagahabwa
iminota 40 ihamagara imirongo yose mu masaha 24.
Abazajya babona izi
mpano, ni abazajya bohereza amafaranga ari hejuru ya 1000 Frw, ndetse n’abazabikuza
ari hejuru yayo.
Airtel yashyizeho ubu buryo buzwi nka ‘E-cash’ mu rwego rwo gukomeza
gushyigikira gahunda yo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda,
bigakorwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Airtel Rwanda yashyize inyoroshyo mu buryo bwo kohereza amafaranga ku yindi mirongo
Umuyobozi wa Airtel Money Rwanda, Jean Claude Gaga yavuze ko iyi Sosiyete yatangiye kwifatanya n'abakiliya bayo kwitegura kwizihiza iminsi mikuru yegereje
TANGA IGITECYEREZO