Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 4 Ukuboza ni umunsi wa 338 mu minsi igize umwaka, usigaje iminsi 27 ukagera ku musozo. Uhereye umwaka ushize, uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amabanki.
Bimwe
mu byaranze iyi tariki mu mateka:
1619: Abakoloni
38 baturutse mu Bwongereza binjiye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika bakihagera babanza gushima Imana. Kuva ubwo umuco w’Abanyamerika
bita Thanksgiving (gushima) waratangiye.
1791: Nomero
ya mbere y’Ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Amerika yarasohotse.
1918: Woodrow
Wilson wayoboraga Amerika yagiye Versailles mu biganiro byo kugarura amahoro ku
bw’Intambara ya Mbere y’Isi, bityo aba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika usuye u Burayi akiri ku butegetsi.
1945: Abagize
Sena ya Amerika batoye ku majwi 65 kuri 67 ko igihugu cyabo cyinjira mu
Muryango w’Abibumbye, wari warashinzwe tariki ya 24 Ukwakira 1945.
1977: Jean-Bedel
Bokassa wayoboraga Repubulika ya Centrafrique yemeje ko abaye Umwami w’Abami
w’Ubwami bwa Afurika yo Hagati bwose.
2010: Louise
Mushikiwabo yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u
Rwanda.
2010: Perezida
Paul Kagame yatanze ikiganiro mu butumire yari yahawe ku munsi w’Abanyaburayi
ujyanye no gutsura Amajyambere, anaboneraho kuganira n’Abanyarwanda baba mu
Bubiligi aho yavugiye imbwirwaruhame yamamaye cyane nka
"Barabashuka".
2015: I
Cairo mu Misiri, imwe muri resitora zaho yatewemo igisasu gihitana abantu 17.
Abavutse kuri uyu munsi:
1969: Umuraperi
w’Umunyamerika Jay-Z.
1996: Diogo
Jota, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina asatira izamu muri Liverpool ndetse
n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
1334: Papa John XXII wabaye Umushumba wa Kiliziya
Gatolika mu Kinyejana cya 14.
2017: Shashi
Kapoor, umukinnyi wa filime w’Umuhinde.
TANGA IGITECYEREZO