Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) ryashyize Intore z'u Rwanda ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika.
Umuryango w'Abibumbye binyuze muri UNESCO wemeje ubusabe bw'u Rwanda bwo kwinjiza Intore mu murage w'Isi. Intore niwo murage 'udafatika' wa mbere wanditswe kuri uru rutonde.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nteko rusange ya 19 y'Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika irimo kubera muri Paraguay.
Iki cyemezo gikomeye gikurikira iyandikwa ry'Ishyamba rya Nyungwe n'inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero n'urwa Murambi mu murage w'Isi.
Mu busanzwe Komite Mpuzamahanga y’Umurage w’Isi wa UNESCO iba igizwe n’ibihugu 21, ni yo yemeza ibigomba kujya ku rutonde rw’Umurage w’Isi. Igenzura imitungo kamere yanditswe ndetse ikaba yakwemeza ko bisibwa mu gihe biri mu kaga.
Intore z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO
TANGA IGITECYEREZO