Kigali

Senderi ukubutse i Lusaka yatanze udukingirizo ibihumbi 8 ku batuye muri Ruhango- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2024 19:18
0


Umuhanzi Senderi Hit ukubutse mu Mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia, yatanze udukingirizo ibihumbi umunani (8) ku baturage bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kubafasha kwirinda agakoko gatera SIDA.



Uyu muhanzi yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, 7 muri bo baba bishwe na SIDA. 

Yavuze ati “Abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, na ho barindwi muri abo 100 ni abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye n’ikibazo gikomeye ariko narebye mu mibare y’imyaka 10 ishize, byasaga n’aho byikubye gatatu karenga kuko icyo gihe bari abantu barenga 20 bapfa buri munsi bishwe na SIDA.”

Dr Sabin yavuze ko imibare igaragaza ko buri munsi abantu icyenda bandura SIDA mu Rwanda. Ati “Uyu munsi turamara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA, ejo bibe uko, ejobundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19, 18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije n’imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego y’umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?”

Senderi yari amaze iminsi mu bikorwa by’umuziki mu gihugu cya Zambia, ndetse yagarutse mu Rwanda ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2024, atangira gutegura ibikorwa byo kugeza ku bakunzi be muri Ruhango udukingirizo ibihumbi umunani.

Ni igikorwa avuga ko yateguye afatanyije n’umuryango ‘We Act for Hope’ nk’abafatanyabikorwa be ba buri munsi. Yavuze ko yahisemo gutanga udukungirizo ku baturage, kubera ko urugamba rwo kwirinda SIDA rureba buri wese.

Mu kiganiro na InyaRwanda ati “SIDA ntaho yagiye. Buri wese asabwa kwirinda, kandi aho byanze ugakoresha agakingirizo. Mu gihe rero twitegura kwinjira mu minsi mikuru, hari abashobora kwishima cyane, ugasanga bibagiwe kwirinda, niyo mpamvu rero nahisemo guhera mu majyepfo nshyikiriza abakunzi udukingirizo kugirango birinde uko bashoboye.”

Uyu muhanzi anavuga ko yafashe iki cyemezo ahanini biturutse mu kuba amaze iminsi abona ko imibare y’abandu SIDA ikomeza kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Avuga ati “Ku makuru nabonye ni uko abakobwa batatu ku muhungu umwe bandura Virusi itera SIDA ku munsi umwe. Urumva ko iyi mibare ibabaje rwose, bityo buri wese akwiye kugira icyo akora mu gushaka igisubizo kirambye.”

Senderi avuga ko yakoze iki gikorwa mu Karere ka Ruhango, nyuma y’uko akubitse muri Zambia aho yakoranye indirimbo n’abahanzi baho. Ni urugendo avuga ko yagezeho, ahanini abifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, inshuti ze, Sosiyete ya RwandAir n’abandi.


Senderi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu yatanze umusanzu we, atanga udukingirizo ibihumbi umunani muri Ruhango


Senderi yavuze ko yahisemo gukora iki gikorwa ahanini bitewe n’uko urubyiruko ari bo bibasiwe cyane mu kwandura SIDA

 

Senderi yasabye buri wese kurushaho kwirinda, igihe byanze agakoresha agakingirizo 

Senderi yanataramiye abaturage bo muri Kinazi nyuma y’uko abashyikirije udukingirizo 

KANDA HANO KUMVA  INDIRIMBO 'MURI HEHE OG 25' YA SENDERI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND