Ubukristo bwagize uruhare runini mu guhindura no kugenga umuco w’Abanyarwanda, bukaba bwaragize ingaruka nziza mu myemerere, imyitwarire, uburezi ndetse n’imyambarire. Kuva mu kinyejana cya 19 ubwo Abamisiyoneri b'Abazungu bazaga mu Rwanda, bwagiye bwimakaza imyemerere, indangagaciro, n’imigenzo bitandukanye mu mibereho y’Abanyarrwanda.
Ubukirisitu bwazanywe mu Rwanda na Abamisiyoneri b’Abazungu mu myaka ya 1890. Abanyarwanda benshi bitabiriye ubukirisitu mu madini atandukanye, harimo Abagatolika, Abaprotesitanti, ndetse n’Abapentekote.
Uko imyaka yagiye ishira, ubukirisitu bwagiye buba igice cy'ingenzi mu buzima bw'Abanyarwanda, bigira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda, ndetse n’imikorere y’imiryango yabo.
Ubukirisitu bwagize uruhare runini mu gushyiraho indangagaciro zishingiye ku rukundo, imbabazi, ubutwari, n'ubugiraneza. Izi ndangagaciro zashyizwe mu myitwarire y’abaturage, aho igikwiye kugaragara ari ugukunda abandi no kubababarira.
Ibi byagaragaye cyane mu gihe cy’amahano y’ubwicanyi bwabaye mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Amadini y’Abakirisitu, cyane cyane abayobozi b’amadini, bafashije mu guteza imbere gahunda z’ubwiyunge, gusabira imbabazi, no gusana imitima y’abanyarwanda muri rusange cyane cyane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubukirisitu kandi bwagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Abamisiyoneri bashyizeho amashuri menshi mu gihugu, by’umwihariko amashuri y’ibanze, atangira gutoza abanyeshuri mu masomo ndetse no mu bumenyi bw’idini.
Amashuri y’Abamisiyoneri yatangijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ahanini akaba yaratanze amahirwe yo kubona ubumenyi, by’umwihariko ku bashinzwe kuyobora igihugu no gufasha mu iterambere ry’uburezi muri rusange. Ubu, amashuri menshi mu Rwanda ni ay’Abakirisitu aho amenshi yakomotse kuri ayo mashuri y’Abamisiyoneri.
Abakirisitu mu Rwanda barizihiza iminsi mikuru y'ingenzi nka Noheli (Ivuka rya Yezu) na Pasika Izuka rya Yezu), aho ibi birori bibera mu nsengero bikaba byiganjemo amasengesho no gusangira hamwe.
Iyi mihango yabaye imwe mu mico ikomeye y'Abanyarwanda, aho abakirisito bose bitabira iyo misi mikuru, bakazishimira hamwe n'umuryango n'inshuti. Noheli na Pasika byagiye bigira uruhare runini mu gusakaza indangagaciro z’ubumuntu, ubumwe, no kwifatanya mu gihe cy’ibyishimo.
Ubukirisitu bwashyigikiye amahoro, ubumwe, n'ubwiyunge mu muryango nyarwanda. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abashumba b’amadini bakoresheje ubukirisitu mu gusana igihugu no kugarura amahoro hagati y’abaturage.
Gahunda z’ubwiyunge, aho abantu batandukanye mu moko n’amadini bakomeje kubana mu mahoro, ingamba zashyizwe imbere n’amadini ndetse n'abayobozi b’amadini, bakaba barakoze ubuvugizi mu kugarura umutuzo no guharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ubu, ubukirisitu bwakomeje kugira uruhare rukomeye mu myumvire y’Abanyarwanda, ndetse no mu mikorere y’imiryango yabo.
Nyamara, mu gihe hari Abanyarwanda benshi bagikurikiza imyemerere y’ubukirisitu, hari n’abandi bamwe bashishikajwe no kugendera ku muco gakondo no kubyaza umusaruro ibyiza by’ubuzima bwabo, ubukirisitu bukaba bwaramaze guhindura byinshi mu bikorwa n’imyitwarire y’Abanyarwanda.
Ubukirisitu bwatanze ishingiro ryo gushyigikira agaciro k’ubuzima, kubana mu mahoro, n’ibikorwa byo gufasha abandi. Abakirisitu benshi mu Rwanda bakomeje kwitabira ibikorwa by'ubugiraneza, bigira uruhare mu gutanga impano, gufasha abatishoboye, ndetse no guharanira ko abantu bose babona amahirwe angana.
Ibi bigaragaza uburyo ubukirisitu bwagize ingaruka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse no mu buryo bw’imibereho y’igihugu muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO