Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko ari ingaragu mu buryo bwemewe n'amategeko, nyuma y’amezi arindwi atandukanye n'umugabo we Sam Asghari.
Britney Spears yongeye kwishimira kwitwa ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko ku itariki ya 2 Ukuboza, ku isabukuru ye y'imyaka 43. Britney Spears na Sam Asghari batandukanye nyuma y’umwaka umwe bashyingiranywe.
Nk'uko ikinyamakuru E! News cyabitangaje, inyandiko mpuzamahanga zabonetse zivuga ko n'ubwo gatanya ya Sam na Britney yarangiye muri Gicurasi, itariki yemewe y'iherezo ry'ubushyingiranwe bwabo yari ku itariki ya 2 Ukuboza 2024.
Sam Asghari w’imyaka 30, yasabye gatanya muri Kamena 2023, ashinja umugore we kutumvikana neza. Bamenyanye mu 2016 ubwo Sam yakoraga ku mashusho y’indirimbo "Slumber Party" ya Britney Spears, bashyingiranwa kubana nk’umugore n’umugabo mu mwaka wa 2022.
Britney Spears yishimiye kuba ari ingaragu mu buryo bwemewe n'amategeko
Nubwo batandukanye, bombi barimo kwishimira ubuzima
Umwanditsi: Aline Rangira
TANGA IGITECYEREZO