Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rugiye gutangira kugerageza uburyo bushya bwo kwishyura ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n'urugendo rwose.
Mu itangazo bashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, RURA yatangaje ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 4 Ukuboza 2024.
RURA yatangaje ko umugenzi
azajya akoza ikarita y'urugendo ku mashini yinjiye nk'uko bisanzwe, nagera
n'aho aviramo yongere ayikozeho asoze urugendo, yirinda kwishyura amafaranga
y'urugendo rwose.
Itangazo ryakomeje rivuga ko iri gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga n'uwa Downton-Kabuga.
RURA
yatangaje ko uzajya agenda kirometero imwe n'ebyiri azajya yishyura amafaranga
182, ugenda eshatu yishyure 205, ugenda enye yishyure 219 mu gihe ugenda 25
azajya yishyura 855 Frw.
Muri Werurwe 2024 ni bwo
havuguruwe ibiciro by'ingendo byari byarashyizweho mbere ya COVID-19, aho kandi
leta yatangaje ko yakuyeho nkunganire ingana na 35% yashyirwaga ku kiguzi
umugenzi yishyuraga urugendo.
Iki gihe kandi ni bwo
hatangajwe ko hazashyirwaho uburyo umugenzi azajya yishyura urugendo yakoze
gusa aho kwishyura urugendo rwose (ligne).
TANGA IGITECYEREZO