Kigali

Nyuma y’imyaka ibiri, Israel Mbonyi agiye gusubira muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2024 8:38
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe n'abatari bacye, Israel Mbonyi, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cya Canada binyuze mu bitaramo bine azahakorera.



Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Nina Siri', ‘Umukunzi’, ‘Abiringiye Uwiteka’, ‘Tugumane’ n’izindi, yaherukaga muri iki gihugu mu bitaramo yahakoreye mu 2022. 

Yagiye atumirwa n’abantu banyuranye ahanini bitewe n’ibihangano bye byubakiye ku ivugabutumwa. Yatumiwe na Sosiyete ya Pck Entertainment Ltd yafashije abarimo Kidum, Drama T, Rayvanny, Mbosso n’abandi gutaramira muri Canada. 

Iyi Sosiyete yagaragaje ko Israel Mbonyi azataramira muri Canada mu 2025, mu bitaramo bizabera muri Toronto, Ottawa, Montreal na Edmonton. Kandi, bavuze ko bazatangaza amatariki y’ibi bitaramo mu gihe kiri imbere.

Ni ibitaramo azakora nyuma yo gutaramira mu gihugu cya Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, no gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli kizaba ku wa 25 Ukuboza 2025.

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yatumiwe mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kuko yagejeje ivugabutumwa rye muri Kenya, Tanzania, Uganda, u Bubiligi, u Bwongereza, ndetse ari kwitegura no kuzataramira muri Afurika.

Imbere mu gihugu, yagaragaye mu bikorwa byagiye bitegurwa n’amatsinda anyuranye, ndetse aherutse kuririmba mu biterane bya Apostle Julienne Kabanda wa Grace Room Ministries, byabaye mu gihe cy’iminsi ine muri BK Arena.

Mu 2022 ni bwo Israel Mbonyi yaciye agahigo abasha kuzuza inyubako ya BK Arena, no mu 2023 ni ko byageze. Mu 2022, yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma y’uko abakunzi be bamushyigikiye by’ikirenga.

Ni nabwo yabaze inkuru y’uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati “Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n’umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.”

Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w’Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati “Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z’ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w’Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga ari byo nanjye ndashaka gukizwa.”

Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

Ati “Gukizwa ntabwo bituma utaba umu ‘Jeune’ mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana ‘vibes’ zawe.”


Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bine mu gihugu cya Canada


Israel Mbonyi azabanza gutaramira Abanyarwanda ku wa 25 Ukuboza 2024 muri BK Arena mbere y’uko yerekeza muri Canada 

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo binyuranye mu bihugu bitandukanye

  

Tariki 31 Ukuboza 2024, Israel Mbonyi azataramira mu gihugu cya Kenya 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABIRINGIYE UWITEKA' YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND