Ruud van Nistelrooy, wigeze kuba rutahizamu w'icyitegererezo ku isi, yamaze gushyirwaho nk’umutoza mushya w’ikipe ya Leicester City, agatangaza ko yatunguwe n’ibyifuzo byinshi byo kumushaka nyuma y’igihe gito atoza Manchester United by’agateganyo.
Uyu munyabigwi w’imyaka 48 yagizwe umutoza wa Leicester kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, asimbura Steve Cooper. Van Nistelrooy yasinyiye gutoza iyi kipe kugeza mu 2027, ahamya ko yagize amahitamo menshi ariko ahitamo Leicester kubera uburyo bwiza bumwe na bumwe bw’imikorere bwamuhaye icyizere.
Ruud van Nistelrooy yagize ati: "Nakiriye ibyifuzo byinshi nyuma yo gutoza imikino ine ya Manchester United. Byari bitangaje kubona uburyo izindi kipe zanyifuje mu gihe gito gishize,"
Leicester City iri ku mwanya wa 16 muri Premier League, ikaba irusha inota rimwe gusa amakipe ari mu myanya yo mu murongo utukura.
Van Nistelrooy yavuze ko intego y’ingenzi ari ugufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere. Ati "Intego irasobanutse kuguma muri Premier League. Ntabwo ari ibintu byoroshye, ariko birashoboka kandi niyo nzira yonyine yo gutsinda,"
Uyu mutoza watoje PSV Eindhoven mu mwaka wa 2022-2023, akayihesha igikombe cya Dutch Cup ndetse akanarangiza ku mwanya wa kabiri muri Eredivisie, yerekanye ko afite ubunararibonye buhagije bwo guhangana no kugumisha Leicester muri iki cyiciro cya mbere.
Van Nistelrooy yanagize icyo avuga ku mukinnyi Jamie Vardy, wamaze kumenyekana muri Leicester nk’umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba. Yabigarutseho atangamo urwenya rw’uko Vardy yaciye agahigo ke ko gutsinda mu mikino 11 yikurikiranya mu mwaka wa 2015-2016.
Ati "Nahise mubwira ko tugomba gukemura ikibazo gikomeye, guca agahigo kanjye! Ariko ibyo byose ni amateka, ubu twese dufite intego imwe yo gufasha ikipe," .
Uyu mutoza wamenyekanye cyane nk’umukinnyi watsindaga ibitego byinshi, afite n’amateka akomeye mu gutoza. Uretse kuyobora PSV mu mwaka w’imikino umwe yanatoje ikipe y’igihugu y’u Buhorandi ndetse n’ikipe y’abato ya PSV mu batarengeje imyaka 19.
Ati
"Mu gihe gito namaze muri Manchester United, nabonye uburyo abatoza bahura
n’ingaruka nyinshi z’imikoro yabo. Birashimishije kubona ko imikorere yanjye
yahise ituma haba impinduka, kandi nishimiye kuba narashoboye gukoresha ayo
mahirwe."
Leicester City, imwe mu makipe yanditse amateka yo gutungurana ubwo yegukanaga igikombe cya Premier League mu 2016, yizeye ko Van Nistelrooy azayifasha gukomeza kwandika izina mu makipe y’icyitegererezo mu Bwongereza.
Ruud Van Neistorlooy yatangaje ko gutoza Man Un ited byamugize umuntu udasanzwe
TANGA IGITECYEREZO