Umutoza w'ikipe ya Manchester United,Roben Amorim, yaburiye abafana b'iyi kipe ababwira ko nubwo yatangiye neza ariko badakwiye kubyitega buri gihe kuko ibihe bibi bizagera.
Roben Amorim kuva yagera muri iyi kipe mu mpera z'ukwezi gushize amaze gutoza mikino 3 ,aho yanganyijemo umwe naho indi arayitsinda. Ku mukino uheruka yatsinze Everton ibitego 4-0,ibintu byaherukaga mu 2021 ko Manchester United itsinda ibiteho bingana gutya.
Nubwo bimeze gutya ariko ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino afitanye na Arsenal kuri uyu wa Gatatu Saa Yine n'iminota 15 z'ijoro,uyu mutoza yavuze ko abafana ba Manchester United badakwiye kwitega intsinzi gusa ahubwo ko n'ibihe bibi bizagera.
Yagize ati "Ndashaka kuvuga ibintu bitandukanye, ariko ngomba kongera kubivuga, inkubiri y'umuyaga izaza.
Sinzi niba nakoresha iyo mvugo, ariko tugiye kugira ibihe bitoroshye kandi tuzahura nabyo mu mikino imwe n'imwe. Ndabizi kubera ko nzi abakinnyi banjye kandi nzi umupira w'amaguru kandi nkurikira umupira w'amaguru. Turi ku ngingo y'aho dushyira ibintu byoroshye mu ikipe, nta myitozo.
Reka rero twibande kuri buri mukino, ku rwego rw'imikinire, ku byo tugomba kuzamuraho urwego no kugerageza gutsinda imikino ndetse ibyo nibyo twibandwaho. Ndabizi ko rwose bigoye kuba uri umutoza wa Manchester United ukavuga ibi bintu mu kiganiro n'abanyamakuru".
Yavuze ko bashaka gutsinda igihe cyose ariko babizi ko bari ku ntera zitandukanye uramutse ubageraranyije na Arsenal.
Yagize ati " Turashaka gutsinda igihe cyose, uko byagenda kose, tuzagerageza gutsinda, ariko tuzi ko turi ku ntera zitandukanye uramutse utugereranyije na Arsenal".
Kugeza ubu Manchester United iri ku mwanya wa 9 n'amanota 19 aho irushwa na Liverpool ya mbere amanota 15.
Ruben Amorim avuga ko abafana ba Manchester United bakwiye kutitega intsinzi gusa
TANGA IGITECYEREZO