Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu koroshya ubucuruzi no kongera inyungu ibihugu bikura mu Isoko Rusange rya Afurika.
Ibi, Minisitiri w'Intebe yabitangaje kuri uyu wa
Mbere ubwo yafunguraga Inama y'Ihuriro Nyafurika ryiga ku guteza imbere
Ubucuruzi, ATDF 2024 (Africa
Trade Development Forum), iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Minisitiri w'Intebe Dr
Ngirente yanashimye ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko Rusange rya Afurika
n'amasezerano yaryo ajyanye n’ubucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga, agaragaza
ko ari intambwe ikomeye mu gushyira hamwe k'Umugabane wa Afurika.
Nk’igihugu kidakora ku
nyanja, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, ruhanze amaso
Isoko Rusange ry’uyu Mugabane, rifatwa nk’amizero yegera aya nyuma, azafasha
abatuye uyu Mugabane kwikura mu bukene.
Ku ruhande rw’u Rwanda
by’umwihariko, iri Soko rivuze byinshi, bijyanye n’uko rizagabanya ikiguzi cyo
kohereza no gutumiza ibicuruzwa hanze.
Gusa kimwe mu bibazo
bikomeye biri mu Rwanda ni ikijyanye n’umusaruro muke w’inganda nke igihugu
gifite. Nk’ubu inganda izitunganya umuceri, zatunganyaga 45% by’ukenewe mu
gihugu, ibigori bikaba 35%, izitunganya ibya pulasitiki bikaba 11%, imbaho
bikaba 4%, imyenda bikaba 10%, isukari bikaba 11%.
Muri rusange, mu Rwanda
hari inganda 1.162. ariko izikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro
w’ubuhinzi n’ubworozi, zihariye 49.91%.
Birumvikana ko kugira u
Rwanda rwitegure kubyaza amahirwe umusaruro w’iri soko, ari na ngombwa ko
rushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zarwo muri rusange.
Mu nama ya Biashara
Afrika iri kubera mu Rwanda, hagaragajwe imbogamizi zikibangamira imikorere
y’iri soko muri rusange, irimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu aho usanga
ingendo muri Afurika zigoranye ndetse zinahenze kurushaho.
Muri gahunda ya Guverinoma
y’imyaka itanu iri imbere u Rwanda rwifuza ko ishoramari ry’abikorera rigomba
kwikuba kabiri mu gaciro. Rikazava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9%
y’umusaruro mbumbe w’igihugu, rizagere kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5%.
Gahunda yo guteza imbere
ibikorerwa mu Rwanda biteganyijwe ko izahabwa umwihariko aho ibyo bikorerwa mu
Rwanda bigomba kwiyongera ku ijanisha rya 13% buri mwaka.
U Rwanda ruri mu bihugu
bya mbere byashyize umukono ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Kugeza ubu ibihugu 47 ni
byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi
bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano
rusange.
Umunyamabanga Mukuru wa
AfcFTA, Wamkele Keabetswe Mene yatangaje ko uyu mwaka ibihugu 38 ari byo bigiye
kujya bikorana ubucuruzi bikoresheje amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Ku rundi ruhande, u
Rwanda rurateganya kuzohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari
7.3$ mu myaka itanu iri imbere.
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu koroshya ubucuruzi muri Afurika
Minisitiri Dr Ngirente n'abandi bayobozi bitabiriye Inama y'Ihuriro Nyafurika ryiga ku guteza imbere ubucuruzi
TANGA IGITECYEREZO