Kigali

Murekatete yegukanye irushanwa rya Billard mu bari n’abategarugori

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/12/2024 13:32
0


Umugore witwa Murekatete Edissa niwe wegukanye irushanwa ry’umukino wa Billard ryiswe Ladies Tournament Pooltable ryabaye mu mpera z’icyumweru dusoje.



Iri rushanwa ryari rifite umwihariko ku bari n’abategarugori, ryabereye mu karere ka Kicukiro.

Iyi mikino yatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yitabirwa n’abari n’abategarugori bagera kuri 24. Mu gukina habagaho tombola bagakinana ari babiri.

Kugirango umukobwa akomeza byamusabaga gutsinda imikino ibiri muri itatu bahuriragamo bose.

Uwegukanye irushanwa ni Murekatete Edissa, uwa kabiri aba Uwase Isabella mugihe uwabaye uwa gatatu ari Umukundwa Kellia.

Uwa mbere yahembwe amafaranga angana n’ibihumbi Magana abiri, uwa kabiri ahembwa ibihumbi ijana naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi mirongo itanu.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu bagore rizajya riba mugihe cy’amezi atatu kugirango abari n’abategarugori barusheho kugira ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mukino ufite imbaraga mu bagabo cyane.

 

Muirekatete Edissa niwe wegukanye irushanwa rya Billard ryakinwe ku nshuro ya mbere mu bagore

Amarushanwa ya Billard agiye kujya aba buri mezi atatu kugira ngo uyu mukino urusheho kumenyekana mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND