Kigali

U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza muri "FIBA 3x3 Africa Cup”

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/12/2024 12:01
0


Turatsinze Olivier yatowe mu bakinnyi beza bagaragaye mu gikombe cya Africa cy’abakina ari batatu “FIBA 3x3 Africa Cup” mu mikino yasojwe u Rwanda rucyuye umudali wa Feza.



Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Basketball y’abakina ari batatu (3x3) yanditse amateka muri “FIBA 3x3 Africa Cup” yabereye muri Madagascar, igatahana umudali wa Feza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mu rugendo rwaranzwe n'ishyaka no kwitanga, u Rwanda rwitwaye neza mu mikino y’amatsinda ndetse n’indi yanyuma, rugera ku mukino wa nyuma aho rwatsinzwe na Madagascar amanota 22-3, iyi kipe yegukanye umudali wa Feza.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, ikipe itsinze indi amanota 21 umukino uhita urangira, bityo u Rwanda rwari rwatsinze imikino itanu ikomeye mbere yo kugera ku mukino wa nyuma:

Imikino u Rwanda rwatsinze

U Rwanda 21-19 Centrafricaine

U Rwanda 21-16 Kenya

U Rwanda 21-13 Misiri

U Rwanda 21-20 Algérie

Muri 1/2, u Rwanda rwatsinze Benin amanota 21-14, bityo rukatisha itike yo ku mukino wa nyuma.Nubwo ku mukino wa nyuma byarangiye Madagascar yegukanye intsinzi, u Rwanda rwashimangiye ko ari ikipe ikomeye mu Karere no ku mugabane wa Afurika.

Ubwo aya marushanwa yarangiraga, umunyarwanda Turatsinze Olivier yashyizwe mu bakinnyi beza b’irushanwa, ibintu bigaragaza ubushobozi bw’abakinnyi b’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu ya Madagascar, yari mu rugo, yegukanye umudali wa Zahabu mu bagabo no mu bagore, yerekana ko ari ikipe ikomeye muri Basketball y’abakina ari batatu muri Afurika.

Nubwo u Rwanda rwitwaye neza, intego ziracyari nyinshi. Ikipe y’Igihugu izakomeza imyiteguro yo kuzana umudali wa Zahabu mu marushanwa ataha, ifashijwe n’ubunararibonye bw’abakinnyi nka Turatsinze Olivier.

U Rwanda rwegukanye umudari wa Feza mu mikino nyafurika, Turatsinze Olivier aza mu bakinnyi beza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND