Kigali

Premier League: Chelsea na Manchester United zatanze isomo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/12/2024 17:58
0


Ikipe ya Chelsea yatsinze Aston Villa naho Manchester United inyagira Everton mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza.



Ni mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda n'iminota 30. Kuri Stamford Bridge Chelsea yari yahakiriye Aston Villa.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Chelsea ihererekanya neza ndetse inasatira cyane ishaka igitego hakiri kare. Bidatinze ku munota wa 7 Nicolas Jackson yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe na Marc Cucurella nawe awutereka mu izamu.

Ikipe ya Chelsea yakomeje kurusha Aston Villa mu buryo bugaragara ndetse binashoboka ko yabona igitego cya Kabiri gusa abakinnyi bayo barimo Cole Palma na Predro Neto bakarata uburyo.

Ku munota wa 26 Emiliano Martinez yakoze amakosa afatisha intoki umupira yari ahawe na mugenzi we Paul Torres bituma umusifuzi atanga kufura mu rubuga rw'amahina. 

Iyi kufura yatewe na Enzo Ferndandez ayihereza Cole Palma nawe arekura ishoti ariko birangira umunyezamu wa Aston Villa ayikuyemo. Ku munota wa 36 Enzo Ferndandez yatsinze igitego cya Kabiri cya Chelsea ku mupira yari ahawe na Cole Palmer.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Aston Villa nayo yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Jaden Philogene yari ahaye Ollie Watkins ariko arekuye ishoti Robert Sanchez arikuramo.

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Aston Villa yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Emiliano Martinez hajyamo Robin Olsen. 

Nubwo Unai Emery yari amaze gukora impinduka mu kibuga ariko ntibyabujije ikipe ya Chelsea gukomeza gusatira ndetse ku munota wa 52 yashoboraga gutsinda igitego cya 3 ku mupira mwiza Enzo Ferndandez yahaye Nicolas Jackson ariko ageze imbere y'izamu arekura ishoti rinyura hejuru kure.

Ku munota wa 83 Chelsea yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Cole Palmer ku mupira yahawe na Noni Madueke. Uyu mukino warangiye Aston Villa itsinzwe ibitego 3-0 , Chelsea ihita ifata umwanya wa 3 n'amanota 25.

Undi mukino wakinwaga ni uwo Manchester United yanyagiragamo Everton ibitego 4-0. Ni ibitego 4 byatsinzwe Marcus Rashford ku munota wa 34 ahawe umupira na Bruno Fernandes no ku munota wa 46 ahawe umupira na Amad Diallo ndetse na Joshua Zirkzee ku munota wa 41 ahawe umupira na Bruno Fernandes no ku munota wa 64 ahawe umupira na Amad Diallo. 

Ikipe ya Manchester United iracyari ku mwanya wa 9 n'amanota 19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND