Mu mpera z'icyumweru muri Leta Zunze ubumwe za Amerika byari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024 mu masaha yo mu Rwanda, imikino ya NBA yagaragaje ubuhanga bukomeye n’intsinzi zidasanzwe, aho Boston Celtics ifite iki gikombe giheruka yananiwe kwivana mu biganza bya Cleveland Cavaliers.
Mu mukino ukomeye cyane Donovan Mitchell, wigaragaje nk’umukinnyi w’imena wa Cleveland Cavaliers, yatsinze amanota 35, harimo 20 mu gace ka nyuma, maze batsinda Boston Celtics amanota 115 kuri 111.
Ni umukino wo kwihimura, nyuma y’uko Cavaliers bari batsinzwe n’iyi kipe mu kwezi gushize amanota 120-117.
Mitchell watowe nk’umukinnyi w’umukino yagize ati: "Twagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaka ikipe ikomeye. Twari dukeneye iyi ntsinzi''.
Boston yari ifite abakinnyi bayo bakomeye Jaylen Brown na Derrick White bavunitse, yagerageje kwihagararaho ariko Cavaliers bayigaranzura mu gace ka nyuma.Aho Mitchell yagaragaje ko ari umukinnyi ukomeye wa Cavaliers mu minota ya nyuma ubwo yatsindaga amanota yashenguye Boston Celtics.
Mu y'indi mikino yakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umufaransa Victor Wembanyama uri gukina umwaka we wa kabiri muri NBA, yakoze amateka adasanzwe mu mukino San Antonio Spurs batsinzemo Sacramento Kings amanota 127 kuri 125. Uyu mukinnyi yatsinze amanota 34, akora rebound 13, anatanga imipira 11 yavuyemo amanota, yuzuza icyitwa triple-double, ibintu bigaragaza ubuhanga bukomeye afite.
Uyu mukino wari ukomeye, Wembanyama yaranzwe no guhatana ku rwego rwo hejuru, ahesha ikipe ye intsinzi asusurutsa abafana ba San Antonio Spurs.
Mu mukino wabereye Salt Lake City, Los Angeles Lakers bayobowe na Anthony Davis watsinze amanota 33 na LeBron James watsinze amanota 27, batsinze Utah Jazz amanota 105 kuri 104 mu mukino wari ukomeye.
I Dallas ho Luka Doncic wa Dallas Mavericks wari umaze iminsi yaravunitse, yagarutse mu kibuga yerekana ko ari intwari. Yatsinze amanota 36, afasha Mavericks gutsinda Portland Trial Brazzers amanota 137 kuri 131. Nubwo yari amaze imikino itanu adakina, yagaragaje ko akiri ku rwego rwo hejuru.
Houston Rockets bahanganye na Oklahoma City Thunder mu mukino ukomeye, batsinda amanota 119 kuri 116. Fred VanVleet yatsinze amanota 38, harimo n’ay'ingenzi mu minota yanyuma yatanze intsinzi.
Orlando Magic nabo bakomeje kugaragaza ko ari ikipe itoroshye, batsinda Brooklyn Nets amanota 100 kuri 92, bagira imikino itandatu batsinze bikurikiranya.
TANGA IGITECYEREZO