Ikipe ya APR FC, umunsi ku munsi iri guca amarenga ko yo na mukeba wayo Rayon Sports arizo zizahatanira igikombe cya shampiyona nk’uko bisanzwe, nubwo yari yatangiye irimirwaho itaka umusaruro nkene.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 01Ukuboza 2024, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali, ikuraho agahigo kabi yari imaranye imyaka itanu itayitsinda. Uretse gukuraho ako gahigo kabi, yashimangiye ko nubwo intagiriro zayo zarimo ibizazane byinshi, ikiri ya yindi kandi irwanira igikombe cya shampiyona.
APR FC
yagize intangiriro mbi za shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2023-24,
nyuma yo kuzongwa n’amakipe arimo Etincelles FC, Rutsiro Fc na Gorilla Fc ubwo
ku mukino wayo yashyize abanyamahanga barindwi mu kibuga, bikarangira itewe
mpaga.
Nyuma yo kudahirwa n’iyo mikino, APR FC
wasangaga abakinnyi biganjemo abo yaguze bo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino
bafite urwego ruri hasi, ikipe ikanengwa kuba itarashishoje neza mu kugura
abakinnyi, cyangwa ikaba yarabeshywe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha.
APR FC kandi
ni ikipe yatangiranye shampiyona ibirarane byinshi, nyuma y’uko imikino ya
shampiyona y’u Rwanda ubwo yatangiraga, yo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino
ya CAF Champions League, imikino ihuza amakipe meza cyane mu bihugu akomokamo.
Uko iminsi
iri kwicuma, APR FC nayo yatangiye gutsinda imikino itandukanye yikurikiranya,
nyuma yo gutsinda Muhazi Unite, Bugesera na AS Kigali, ubu nayo imaze
gukurikiranya imikino itatu isaruramo amanota Icyenda ingunga.
Mu mukino
itatu APR FC imaze gutsinda yikurikiranya, imaze gutsindamo ibitego bine.
Igitego kimwe yatsinze Muhazi United, ibitego bibiri yatsinze Bugesera FC
ndetse n’igitego kimwe yatsinze AS Kigali.
Mu mikino 11 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda, APR FC imaze gukinamo umunani, ifite
amanota 17, iri ku mwanya wa Gatanu. Mu gihe APR FC yakomeza umujyo wayo wo
gutsinda, imikino 11 yarangira ifite amanota 26, angana n’ayo Rayon Sports
ifite kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere. Mu gihe APR FC yatsinda ibirarane
byayo byose, ubwo haba harimo ko yanatsinze Rayon Sports kuko n’umukino wa
Rayon uri mu birarane APR FC ifite.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukuzoza 2024, nibwo impaka zicika nyuma y’uko Rayon Sports izacakirana na APR FC kuri Stade Amahoro mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu wa shampiyona.
Ikipe ya APR nitsinda Rayon Sports, ibintu bizaba bigiye
mu buryo bwayo, kuko niguma kugendera mu mujyo wo gutsinda na Rayon Sports igatsinda imikino yayo, APR FC izajya kurangiza ibirarane byayo inganya amanota
na Rayon Sports.
Mu mikino y'ibirarane ikipe ya APR FC isigaje, harimo ikiraranme cya Kiyovu Sports, Ikirarane cya Rayon Sports ndetse n'ikirarane cya Musanze FC. Nubwo gutsinda ibirarane byose byaha APR FC amahirwe yo kunganya na Rayon Sports, ntabwo twakwirengagiza ko Ikipe ya Musanze FC ikunze kugora iyi kipe y'ingabo z'igihugu, byagera kuri Rayon Sports bikaba ibindi bindi.
Ubwo APR FC yari iherutse guca agahigo ko kuzuza imikino 50 idatsindwa, uretse Mukura VS yayitsinze bwa Mbere, Musanze yarayisubiriye, iyitsinsa bwa kabiri. ikipe ya Kiyovu Sports yo ni ikipe ihagaze nabi muri iyi minsi, byanze bikunze APR FC yayikuraho amanota atatu.
APR FC yagize intangiriro mbi za shampiyona, uko imikino iri kwigira imbere niko iri kugaruka mu bihe byayo
APR FC imaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya
TANGA IGITECYEREZO