Ikipe ya REG Women’s Basketball Club (WBBC) ifite intego yo kuba iya mbere mu irushanwa rya Africa Women’s Basketball League, riteganyijwe kubera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024.
Kuri iki Cyumweru tariki ya mbere Ukuboza 2024 ni bwo REG Women’s Basketball Club (WBBC) yatangaje iyi ntego ikomeye cyane nyuma yo gusoza irushanwa ry’umwaka ushize ku mwanya wa kane.
Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez, yashimangiye ko iyi kipe yiteguye neza mu myitozo ya nyuma aho yanakiriye abakinnyi bashya bafite impano zidasanzwe.
Abo ni Umunya-Sénégal Aminata Ly, Umurundi Nezerwa Ines, ndetse n’Umunyamerika Khayla Pointer. Nubwo yatakaje umukinnyi w'ingenzi, Kristina King, umutoza avuga ko abashya bafite ubushobozi bwo kuziba icyo cyuho.
Julian Martinez Yagize ati: “Kristina King yari umukinnyi mwiza cyane, byarambabaje kumubura. Ariko twabonye abandi bakinnyi beza bazadufasha kugera ku ntsinzi.”
Agaruka ku mikinire y’abakinnyi bashya, yavuze ko Pointer ashobora gufatanya neza na Philoxy mu kibuga, cyangwa bagasimburana bitewe n’imyitozo no n’imikino irimbanyije.
Mu mwaka ushize, REG WBBC yasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Inter Clube yo muri Angola ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ku manota 83-68. Kuri iyi nshuro, Martinez yemeza ko bifuza kuzamuka ku ntera ishimishije kurushaho, intego yabo ikaba ari ukwegukana igikombe.
Julian Martinez yakomeje ati: “Turi mu irushanwa rihuje amakipe menshi akomeye, ariko dufite icyizere ko twiteguye kubatsinda. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dusubire mu Rwanda turi aba mbere.”
Abafana nabo basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubashyigikira. Martinez yashoje agira ati: “Tuzakina dushaka guhesha ishema abafana bacu. Niyo byananirana, bazamenye ko twatanze ibyo twari dufite byose.”
Iri rushanwa rizahuza amakipe 12 yo mu bihugu bitandukanye, arimo Al Ahly na Sporting Alexandria byo mu Misiri, APR WBBC na REG WBBC byo mu Rwanda, AS Ville Dakar (Sénégal), Mountain of Fire & Miracles hamwe na Nigeria Customs (Nigeria), Friend’s Basketball Association (Côte d’Ivoire), ndetse na ASB Makomeno na CNSS (RDC), Ferroviario Maputo (Mozambique) na FAP (Cameroun).
REG WBBC itegerejweho kwerekana ko impinduka yakoze mu ikipe zizatanga umusaruro, ikazaba ihagarariye u Rwanda ku rwego rw’Afurika.
Ikipe ya REG WBBC yihaye intego yo kwegukana igikombe cya Africa
TANGA IGITECYEREZO