Kigali

RPL: APR FC yatokoje amateka ya AS Kigali -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/12/2024 17:33
0


Ikipe ya APR FC yakuyeho agasuzuguro kari kamaze imyaka itanu, itsinda AS Kigali igitego kimwe ku busa, ikomeza kuzamuka ijya mu myanya myiza kuko ubu ni iya gatanu n'amanota 17.



Kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024? ikipe ya AS Kigali yari yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Ni umukino amakipe yombi yaje yakaniye, kuko AS Kigali yashakaga gukomeza agahigo imaranye imyaka itanu idatsindwa umukino n'umwe na APR FC. Ikipe ya APR FC nayo yamanutse mu mukino yakaniye kuko, yashakaga gukuraho ako gahigo kabi ko kumara iyi myaka itazi intsinzi imbere ya AS Kigali.

Ni umukino kandi APR FC yamanutse mu kibuga ishaka gutsinda, cyane ko mbere y'umukino yari ifite amanota 14 iri ku mwanya wa Munani, naho ikipe ya AS Kigali yo yari ifite amanota 20 iri ku mwanya wa Kabiri.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n'aho ari kwigana, ku munota wa Gatatu AS Kigali yazamukanye umupira wari ufitwe nka Shaban Hussein, ariko koruneli ntacyo yamariye AS Kigali. Ikipe ya APR FC nayo yabonye uburyo bwavuye ku ishoti rya Niyibizi Ramadhan, ariko umupira waruhukiye mu ntoki za Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya AS Kigali.

Amakipe yombi yagumye kwatakana ariko umukino ugera ku munota wa 38 nta kipe irafungura amazamu,gusa Mugisha Gilbert na Mamadou Sy ku ruhande rwa APR FC bari bari kugerageza uburyo ari nako Shaban Hussein yari ameze nabi mu busatirizi bwa AS Kigali.

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, AS Kigali yabonye kufura nyuma y'ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Akayezu Jean Bosco, gusa iyo kufura nayo byarangiye itagize icyo itanga ku ruhande rwa AS Kigali. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya Kabiri cyagarutse n'ubundi amakipe yombi agishaka gutsinda, ku munota wa 48 Niyomugabo Claude azamura umupira ashakisha Mamadou Sy, ku mahirwe make ya APR FC, umupira unyura ku ruhande. Ku munota wa 50 na AS Kigali yabonye uburyo bwa Aboubakar Saidi watereye ishoti kure y'izamu rya Pavelh Ndzila, gusa umupira unyura hejuru gato.

Ku munota wa 63 APP FC yabonye kufura yatewe neza Niyomugabo Claude, usanga Niyigena Clement ahagaze beza, atsinda igitego cya mbere cya APR FC ku mutwe mwiza cyane.

Ikipe ya AS Kigali ikimara gutsindwa igitego cya mbere, yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, ariko ikomeza kubura igitego. AS Kigali yageze ubwo yongeramo ubusatirizi ngo Iyavuze Osee yatakane na Shaban Hussein, iminota 90 irangira igitego cyo kwishyura kitaraboneka, hongerwaho iminota itanu y'inyongera.

Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, ihita ifata umwanya wa Gatanu n'amanota 17. ikipe ya AS Kigali nubwo yatsinzwe umukino wa none yo yagumye ku manota 20 ariko ntiyatakaza umwanya wa Kabiri.

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda 

Niyigena Clement niwe wafashije APR FC kwikura mu nzara za AS Kigali

Gen Mubarakh Muganga yari yitabiriye umukino APR FC yatsinzemo AS Kigali


AS Kigali yari imaze imyaka itanu yarifatiye ku gakanu ikipe ya APR FC, byarangiye uyu munsi byanze

APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda 2024-25

AMAFOTO: Ngabo Serge - Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND