Ibihumbi by’abafana bitabiriye igitaramo “Shineboy Fest” cy’umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D batahanye umutima wishimye nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi barenga 10 mu ijoro rimwe, binyuze mu ndirimbo buri wese yari yashyize ku rutonde ashingiye ku marangamutima ye n’ay’abana.
Cyari igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, aho kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bine.
Iki gitaramo cyagombaga kubera muri BK Arena ariko Davis D yabihinduye ku munota wa nyuma. Ndetse, yagiye agerageza gutumira abahanzi mpuzamahanga kugirango bazataramane nawe, ariko birangira umuraperi Nasty C ariwe wemeje gahunda ya nyuma.
Davis D yari yitabaje abahanzi banyuranye bagiye bakorana mu bihe bitandukanye, ndetse n’abandi bubakanye ubushuti mu myaka 10 ishize ari mu muziki. Uyu musore ariko yanazirikanye imibanire n’umuryango we, ndetse anashimira byihariye uruganda rwa Bralirwa rwamuteye inkunga.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Davis D yavuze ko kuba Nasty C yaramushyigikiye muri iki gitaramo ari uko ‘amaze kuba nk’umuvandimwe wanjye ndetse agira ikinyabupfura, guca bugufi, ikirenze kuri ibyo ni umwana mwiza’.
Yavuze ko nyuma yo gukora iki gitaramo ‘ni ubwo urugendo rutangiye’. Ati “Nyuma y’imyaka 10 ishize ahubwo nshyizemo umurego.”
Ku rubyiniro yataramaranye n’abahanzi barimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Nasty C wo muri Afurika y’Epfo, Lissa, Alyn Sano, Dany Nanone, Bushali, Drama T wo mu gihugu cy’u Burundi, Dj Marnaud n’abandi.
InyaRwanda igiye kugaruka ku ndirimbo 10 zashyize abantu mu bicu muri iki gitaramo.
1.Nywe ya Nel Ngabo
‘Nywe’ yabaye indirimbo idasanzwe mu zigize Album eshatu Nel Ngabo amaze gushyira ku isoko. Kuva yayishyira hanze abayobozi mu nzego zinyuranye ntibatinye kuyikoresha ahanini bitewe n’ubuyigize.
Nel Ngabo yigeze kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo yabaye nk’idarapo ry’umuziki we, ashingiye ku ntambwe imaze kumuteresha.
Uyu muhanzi muro Kina Music, iyi niyo ndirimbo yahereyeho ubwo yari ageze ku rubyiniro, maze ibihumbi by’abantu amufasha kuyibyina.
Hari aho yageraga hagati akareka abafana bakayiririmba, ubundi akungikanya n’abo. Yayishyize kuri shene ya Youtube ku wa 10 Nzeri 2021, ubu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 983.
Mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Nel Ngabo yavuguruye iyi ndirimbo ayihuza no kwamamaza Perezida Paul Kagame.
2.SMA ya Nasty C na Rowlene
Mu bitaramo uruhumbirajana uyu musore yakoreye mu bihugu bitandukanye, ku rutonde rw’indirimbo yaririmbaga ntiyigeze yibagirwa ‘SMA’ yakoranye na Rowlene.
Ni
indirimbo yagiye hanze ku wa 18 Werurwe 2024, ndetse imaze kurebwa inshuro
zirenga Miliyoni 52 ku rubuga rwa Youtube. Ku mbuga nkoranyambaga zindi
zicururizwaho umuziki ho yaciye ibintu.
Ni indirimbo ifite amashusho meza, ndetse na Nasty C n’iyi nkumi bataramanye bakinnye urukundo mu buryo bwanogeye benshi.
Mu gusoza igitaramo yahuriyemo na Davis D, Nasty C yavuze ko iyi ndirimbo yayibageneye nk’agashinguracumu. Yayiririmbye maze abiganjemo cyane cyane inkumi bari imbere ye, bararyoherwa karahava.
Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe i Kigali, ndetse yumvikanishije ko mu gihe cyose mu Rwanda ‘yiyambajwe narabonetse’.
3.Jeje ya Platini na Davis D
Bombi ni abahanzi b’abanyadushya! Byari bimeze nko guhigana, kuko buri umwe yari ifite itsinda ry’ababyinnyi bamubyiniye barenga 5; Ariko kuri Davis D ho byari akarusho.
Mbere y’uko Platini ajya ku rubyiniro yabanje gukora ‘Sports’ ubundi aseruka yambaye ikote gusa nta mwenda w’imbere urimo.
Yari yabanje guteguza ababyinnyi be ko bagiye gukora akazi gakomeye, ndetse koko yabigaragaje ubwo yataramanaga na Davis D binyuze muri iyi ndirimbo ‘Jeje’.
Mu myaka 10 ishize baziranyi, ni ubwa mbere bombi babashije gukorana indirimbo, ndetse nayo yashibutse ubwo umwe yasuraga undi.
Iyi ndirimbo igezweho muri iki gihe, byatumye ubwo bayiririmbaga, ibihumbi by’abantu babikirije.
‘Jeje’
iri ku isoko kuva ku wa 2 Ukwakira 2024, ndetse imaze kurebwa inshuro zirenga
Miliyoni 1.
4.Bermuda
Ifatwa nk’indirimbo yahuje abahanzi basanzwe bazwiho gutigisa urubyiniro. Inafatwa nk’indirimbo yatumbagije ubwamamare bwabo bombi.
Iyi ndirimbo yaririmbyemo abaraperi babiri Bushali na Bull Dogg, inaririmbamo Davis D wari wakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.
Bull Dogg ariko ntiyabashije kuboneka muri iki gitaramo, bituma Davis D ayikorana gusa na Bushali wakoresheje iminota 20’ ku rubyiniro.
Iyi ndirimbo iri hanze kuva ku wa 22 Nyakanga 2023, ndetse yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element, ni mu gihe Bagenzi Bernard ariwe wafashe amashusho.
5.Igikobwa ya Ruti Joel
Kuva muri Nyakanga 2021, iyi ndirimbo yacaga ibintu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse umubare w’abantu bayireba wagiye wiyongera ubutitsa.
Iri mu ndirimbo ziri imbere za Ruti Joel zikundwa cyane, ku buryo byinshi mu bitaramo aririmbamo yibuka kuyishyira ku rutonde.
Ariko kandi ni indirimbo bigoye ko nawe ayisiga, ahanini binatewe n’uko umubare munini uyimusaba mu bitaramo nk’ibi.
Iyi
ndirimbo yari yayishyize ku mwanya wa Gatatu, kuko yaririmbye indirimbo nka ‘Cunda’,
‘Amaliza’ ndetse na ‘’Oulala’ abantu basabaga cyane.
6.Said ya Nasty C na Runtown
Iyi ndirimbo yabaye isereri mu mitwe ya benshi nyuma y’uko igihe hanze ku mugaragaro, ku wa 15 Ukuboza 2017, aho kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 31, binyuze ku rubuga rwa Youtube rwa Coke Studio Africa.
Iri mu ndirimbo zanyeganyeje cyane impera za 2017, bituma igikundiro cy’aba bahanzi kiyongera. Kimwe mu byo Nasty C yitaho cyane mu bitaramo bye, harimo no kuririmba indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi banyuranye.
Mu gitaramo cya Davis D, yaririmbye iyi ndirimbo nk’umusogongero w’ibyo yari yateguye, kandi ibihumbi by’abantu bamwikirije.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Shadow wo muri Cote d’Ivoire, kandi ikoze cyane mu jyana ya Fusion of Afro. Yayoboye kandi mu bijyanye n’amashusho ya Justin Campos wo muri Afurika y’Epfo.
7.Molomita ya Nel Ngabo na Kenny Sol
Muri uyu mwaka wa 2024, Nel Ngabo yashyize imbere gukorana indirimbo na bahanzi bagenzi be. Ndetse nawe awusobanura nk’umwaka wa ‘Collabo’ kuri we, kuko yakoranye cyane n’abahanzi banyuranye, kandi byatanze umusaruro.
Iyi ndirimbo yayikoranye na Kenny Sol bigizwemo uruhare na Director Gad. Yigeze kubwira InyaRwanda, ko yahurije aba bahanzi muri iyi ndirimbo ye ‘Molomita’ ahanini bitewe n’ubushuti bafitanye, bwagejeje kuri uyu mushinga.
‘Molomita’ yacengeye cyane mu nkumi z’i Kigali, ku buryo ubwo Nel Ngabo yayiririmbaga benshi muri bo bamufataga amafoto n’amashusho.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Gicurasi 2024, ni mu gihe amajwi yakozwe na Element Eleéeh, yandikwa na Junior Rumaga, Element Eleéeh, Kenny Sol ndetse na Nel Ngabo.
8.Dede ya Davis D
Davis D yagize kubwira InyaRwanda, ko yakoze iyi ndirimbo agamije kwimara agahinda no gushyira imbaraga mu muziki, kuko yari amaze igihe kinini abona ko abantu birengagiza ibikorwa bye mu bihe bitandukanye.
Ni indirimbo yakoze atekereza ko ntitakirwa neza azava mu muziki. Ariko kandi ibyo yatekereza siko byagenze, kuko yarahiwe irakundwa mu buryo bukomeye, abantu babona ko akwiye kujya ku rutonde rw’abo kwitega.
‘Dede’ yabaye indirimbo uyu muhanzi yasabwe igihe kinini, ndetse nawe yumviye abafana be arayiririmbira binyura benshi muri iki gitaramo cye.
Iyi ndirimbo iri ku isoko kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, ndetse imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 15. Mu buryo bw’amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard, ni mu gihe amajwi yakozwe na Motif.
9.Kosho ya Drama T
Iyi ndirimbo imaze amezi arindwi igiye ku isoko, kuko yasohotse ku wa 29 Mata 2024, ndetse imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 5. Yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Rea Beat, inononsorwa na Bob Pro.
Kuva yajya hanze muri uyu mwaka, yabaye idarapo ry’umuziki w’uyu musore, ndetse yumvikana cyane mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu, mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Yatumye Drama T atumirwa inshuro ebyiri mu Rwanda muri uyu mwaka, ndetse amaze iminsi mu bitaramo bibera i Burayi n’ahandi.
Ni indirimbo yagarutsweho cyane ku mbuga zinyuranye zirimo Tik Tok, bituma umubare munini umuhanga amaso.
10.Icupa ya Platini P
‘Icupa’ ryabaye ‘icupa’! Iri mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu mpeshyi ya 2023 ahanini bitewe n’uko irimo ubutumwa bwitsa cyane ku mibereho y’abantu batabanye neza mu ngo, bagahitamo kwimara agahinga bifashishije icupa.
Iyi ndirimbo, Platini yayiciriye inzira mu bihe bitandukanye arayamamaza ku mbuga nkoranyambaga, byatumye imenyekana cyane.
Mu gitaramo cya Davis, Platini P yagaragaje ko iyi ndirimbo ayihimba yari afite impamvu zo kujya imufasha gususurutsa ibihumbi by’abantu.
Birashoboka ko ari imwe mu ndirimbo azifashisha mu bitaramo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
KANDA HANO UREBE ISESENGURA RYAKOZWE KU BINTU 5 BYARANZE IGITARAMO CYA DAVIS D
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO