Banki nkuru y’Igihugu cya Uganda, yibasiwe n’abatubuzi bakomoka muri Asia bayibye Miliyari 62 Ugandan shillings ubwo ni ukuvuga 23,385,476,502 Rwf.
Ikinyamakuru
New Vision cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko Banki nkuru y’Igihugu ya
Uganda yacucuwe n’abajura bibisha ikoranabuhanga (Hackers) byaje kumenyekana ko
bakomoka mu burasirazuba bwa Asia.
Aba
bajura biyita “Waste” bibye Banki Nkuru ya Uganda hanyuma bohereza amafaranga
macye mu Buyapani bakoresheje Banki itari yamenyekana imyirondoro ngo babone
uko bakurikirana n’andi mafaranga.
Banki
ya Uganda ntabwo yahise isubiza New Vision isaba ibisobanuro kuri iki kibazo.
Polisi ya Uganda nayo yaruciye irarumira ntiyagira icyo ivuga kuri aya makuru
yakuye umuti abanya-Uganda.
Ikinyamakuru
New Vision cyavuze ko banki nkuru yabashije kugarura kimwe cya kabiri
cy'amafaranga abo bajura bari bibye. Kivuga ko mu rwego rwo kumenya neza
abo bajura bo kuri interineti, Perezida Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa
iperereza.
Ku
rundi ruhande, ikinyamakuru Daliy Monior cyo cyatangaje ko hari amahirwe menshi
yuko aba bajura bari bafite abandi bakorana bari mu gihugu cya Uganda.
TANGA IGITECYEREZO