Kigali

Minisitiri Utumatwishima yabigarutseho: Ibyo wamenya ku ndirimbo bivugwa ko Chriss Eazy yashishuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/11/2024 16:06
0


Umuhanzi Chriss Eazy ukomeje kunengwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho kuba yarashishuye indirimbo yitwa 'Sambolela', byatumye Minisitiri Utumatwishima Abdallah abikomozaho, anerekana ko nta kibazo kirimo kuba umuhanzi yakwigira ku bandi.



Minisitiri w'Urubyiru n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yanditse ku rubuga rwa X ati: “Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere, Singapore yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel). Icya kabiri, ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi n’ahandi kwiga uko tekinoloji na serivisi bikorwa. Icya gatatu bavuye kwiga bahise bubaka Singapore ikomeye.”

Yongeraho ati: “Bakoresheje ihame bise: COPY+MODIFY+PASTE (Igana, hinduramo akantu, bishyire mu bikorwa). Ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n’abandi ni ihame ryemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame ajyanye no kurinda umutungo mu by’ubwenge (Intellectual property). Ibindi mureke twibyinire Samborela, Best Friend, n’izindi…kandi tuzahurire mu gitaramo cya Shine Boy, (Davis D.)

Minisitiri Dr.Utumatwishima abivuze nyuma y’aho hari abagaragaje ko mu mashusho y’indirimbo nshya Sambolela ya Chriss Eazy, harimo agaragara ko yakoreshejwe mu bihangano by’abandi bahanzi

Indirimbo bivugwa ko Chriss Eazy yashishuye ni izande?

lyo ugerageje kumva neza uburyo iyi ndirimbo igendamo, wumva hari ukuntu bijya guhura n'indirimbo yitwa 'Mario' y'umuhanzi 'Franco' yafatanyije na 'TPOK Jazzy'. lyi ndirimbo 'Mario' yagiye hanze mu mwaka wa 1989, isohoka kuri Album ya 'Franco' yitwa 'Franco et le tout puissant OK Jazzy'.

Francois Luambo Luanzo Makiadi (Franco) ni umuhanzi wavukiye muri Congo tariki 06 Nyakanga 1938, aza kwitaba Imana tariki 12 Ukwakira 1989 ari mu gihugu cy'u Bubiligi.

Ni mu gihe iyo urebye amashusho yayo (Sambolela), usanga hari uduce tumwe na tumwe tugaragara mu ndirimbo ebyiri z'itsinda ryitwa 'Ateez'.

Urugero rw'agace kakunze kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, ni aho bigaragara Chriss Eazy bamutabitse umutwe ari wo ugaragara hejuru ari kuririmba azengurutswe n'abantu, ibi bisa neza n'agace ko mu ndirimbo y'iri tsinda yitwa 'Work' yagiye hanze mu mwaka wa 2024.

lyo witegereje neza kandi usanga hari aho ubona abantu baba bambaye imyenda y'imyeru ndetse n'aho bambaye imyenda y'umutuku, wareba ugasanga bisa n'ibigaragara mu ndirimbo yagiye hanze mu mwaka wa 2023 yitwa 'Crazy Form' y'iri tsinda n'ubundi ryitwa 'Ateez'.

Ateez ni itsinda ry'abasore umunani bo muri Koreya y'Epfo, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2018 rishinzwe na sosiye yitwa 'KQ Entertainment'.

REBA INDIRIMBO YARIKOROJE "SOMBOLELA" YA CHRISS EASY











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND