Kaminuza Mpuzamahanga mu by'Ubuvuzi (UGHE) yashyizwe ku mwanya wa Kane, Kaminuza y'u Rwanda (UR) ishyirwa ku wa Gatandatu muri Kaminuza nziza zibarizwa Munsi y'Ubutayu bwa Sahara mu 2024.
Ikinyamakuru cyo mu
Bwongereza, Times Higher Education, cyakoze urutonde rwa Kaminuza zikomeye
zibarizwa munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri uyu mwaka, ishyira Kaminuza ya
Johannesburg yo muri Afurika y'Epfo ku mwanya wa mbere.
Uru rutonde rukorwa hashingiwe
ku myigishirize, ubushakashatsi bukorwa n'umusaruro wabwo, rwagaragayeho na
Kaminuza y'u Rwanda imaze imyaka yaje ku mwanya wa gatandatu ndetse na Kaminuza
ya UGHE yashyizwe ku mwanya wa kane.
Uretse Kaminuza ebyiri zo
mu Rwanda n’izindi enye zo muri Afurika y’Epfo, ibindi bihugu bifite kaminuza
ziza mu myanya 10 ya mbere birimo Ghana ifitemo ebyiri, Somalia ndetse na
Uganda zifitemo imwe.
Kaminuza y’u Rwanda iciye
aka gahigo nyuma y’uko ishyize ku isoko abarenga 8,068 barimo 946 bahawe
impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi
z’ikirenga n’abandi bo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza 6657.
Ni umuhango wabaye kuri
uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard
Ngirente. Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4959.
Mu basoje amasomo harimo
abarenga 100 baturuka mu bihugu 24 bitandukanye byo ku Isi.
Minisitiri w’Intebe, Dr
Ngirente Edouard akomoza kuri aba banyamahanga, yaragize ati: “Bigaragaza ko
Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza ireme ry’uburezi buyitangirwamo ku buryo
n’abanyeshuri baturutse hanze y’u Rwanda bishimira kuyigamo.’’
Ibi bitangajwe mu gihe
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko muri 2035 u Rwanda
ruzaba ari igicumbi cy’uburezi muri Afurika ku buryo Abanyafurika bashaka kwiga
kaminuza bazajya barutekereza mu mwanya ya mbere.
Yabigarutseho ubwo
yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo
n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yemeza ko kuri ubu mu
Rwanda hari abanyamahanga biga muri kaminuza barenga ibihumbi 10.
Raporo y’uyu mwaka
yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’Ubutayu
bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere
ibihugu ziherereyemo.
Kaminuza y'u Rwanda yashyizwe mu 10 nziza muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara
TANGA IGITECYEREZO