Kigali

Roger Nores arashinjwa gutererana inshuti ye Liam Payne

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/11/2024 7:52
0


Ubushinjacyaha bwa Buenos Aires burashinja Roger Nores inshuti magara ya Liam Payne witabye Imana mu ntangiriro z'Ugushyingo kuba yararangaranye inshuti ye kugeze ubwo biyiviramo gupfa.



Aba bombi bari inshuti magara mu mezi ya nyuma y’urupfu rwa Liam ndetse banajyanye muri Argentine, bagaragaye no mu gitaramo cya Niall Horan. Gusa amakuru avuga ko Liam yagumye muri Hotel ya CasaSur wenyine na Roger aguma ahandi. Roger Nores yari yarabaye hafi ya Liam mu mezi ya nyuma y'ubuzima bwe nk'uko umubyeyi we yakomeje abivuga.

Mu nyandiko ya se wa Liam yabajijwe n’ubuyobozi nk'uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje avuga ko muri Gicurasi 2024 Roger yatangiye kwita kuri Liam nk’inshuti ndetse amufasha no kujya muri Rehab.

Ati "Nyuma yaho nakomeje kubona impinduka yakomeje gukora ntiyongera kuba wenyine’’.

Yakomeje avuga ko yongeye kugira ubwoba muri Nzeri uyu mwaka, nyuma yuko umuhungu we yirukanye umurinzi we ubwo yageragezaga kumubuza gukoresha ibiyobyabwenge. 

Abashinjacyaha bavuga ko Roger yari inshuti magara ya Liam ndetse ko mbere y'uko apfa yaje kumwandikira saa tatu za mu gitondo ati "Ese nabona amagarama 6’’, bivugwa ko yaba ari cocaine yamwakaga. 

Nk’uko abashinjacyaha babivuga, Roger yagarutse muri hotel saa cyenda z’ijoro aje kwishyura abakobwa bari kumwe na Liam arongera aragenda gusa abashinjacyaha bavuga ko Roger yasize inshuti ye yakoresheje ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru.

Ikindi ngo yanamenaguye ibikoresho byo mu cyumba cye ariko ntiyamufasha ahitamo kumusiga wenyine. Amakuru avuga ko n'abo muri hotel bagerageje guhamagara Roger akigenda ngo aze afashe inshuti ye ntiyitaba telefone. 

Liam yamamaye ku isi nk’umwe mu bagize itsinda ry’abahungu gusa rya One Direction ryakunzwe cyane kuva mu 2010, akaba yararibanagamo na Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horan na Zayn Malik.  

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umwongereza Liam Payne yagiye muri Argentine kwitabira igitaramo cya mugenzi we Niall Horan bahoze babana muri One Direction ari nawo munsi yitabyeho Imana. 

Bari inshuti magara ariko birangira Roger atereranye Liam

 

Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND