Kigali

Uko Papa Cyangwe yisubije indirimbo 6 zari zarasibwe ku mbuga na Label yamufashaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2024 14:31
0


Umuraperi Abijuru King Lewis wamenyekanye nka Papa Cyangwe ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abashije kongera kubona indirimbo esheshatu (6) zari zarasibwe n’ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Rock Entertainment’ mu buryo nawe bwamutunguye.



Ku wa 25 Ugushyingo 2024, ni bwo Papa Cyangwe yatunguranye agaragaza ko yongeye gutunga indirimbo ze esheshatu yari yaraburiwe amashusho ahanini bitewe n’uko zari zarasibwe kuri shene ya Youtube ya Rocky Entertainment. 

Izi ndirimbo zirimo 'Bambe' yakoranye na Social Mula, 'Nzonze' yakoranye na Olegue wo mu Burundi, 'Sana', 'Kuntsutsu' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Imbeba' yahuriyemo na Igor Mabano ndetse na 'Ngaho'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko “Ziriya ni indirimbo nahereyeho, abantu bamenyeyeho kuva kuri ‘Ngaho’ kandi zose zasohotse hagati ya 2020 na 2021.”

Yavuze ko “ziriya ni indirimbo nakoze nyibarizwa muri ‘Management’ ya Rocky’ rero nza kuvayo ari indirimbo esheshatu tumaze gukorana’.

Papa Cyangwe yasobanuye ko akimara gutandukana na Rocky Entertainment ibihangano bye ‘byagumye kuri shene ya Rocky kuko ariho twazishyiraga (indirimbo) icyo gihe’.

Yasobanuye ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, atangira gukora indirimbo nyinshi kandi abantu barazigukunda, ariko esheshatu yahereyeho zari zaragumye kuri shene ya Rocky adatekereza no kuzazigarura.

Ariko avuga ko abantu bakomeje kumwandikira mu bihe bitandukanye bamubwira ko batakibona ziriya ndirimbo nk’uko byari bisanzwe kuko ‘naje kureba nsanga yazisibye(Rocky) kuri shene ye no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki’. 

Avuga ati “Naravuze nti buriya ni uburenganzira bwe kuko shene ye n’iyi, kuko afite uburenganzira bwo gushyiraho ibyo ashaka no gukuraho ibyo adashaka.”

Yavuze ko biriya bitamuciye intege kuko yakomeje urugendo rwe rw’umuziki, ariko kandi abantu bakomeje kumwandikira bamubwira ko “ziriya ndirimbo ntabwo tuzibona iyo umuntu azishatse’.

Ati “Harimo n’abari baragiye bazishyira kuri Youtube zifite ‘Quality’ iri hasi y’iyo twayisohoranye, nibwo nagize igitekerezo ndavuga nti biriya ko ari ibihangano byanjye mbifiteho n’uburenganzira kuki ntabigararura nkabishyira kuri shene yanjye, ku buryo ntuzajya ashaka kubireba yazajya agenda akabirebaho, ni uko nagize igitekerezo.”

Papa Cyangwe yavuze ko kutagira ibi bihangano bye, byagiye bigora cyane cyane aba Dj kubibona binyuze mu bitaramo yabaga yatumiwemo, kuko benshi bajya kuri Dj bakaba ariho bakura ibihangano by’umuhanzi baba bashaka gucurangira.

Ati “Rero najyaga mu gitaramo nkasanga Dj yakoze ‘Download’ y’imiziki itavuga neza, bitewe n’uko itari iri ku mbuga zanjye, ahandi yari iri abantu bagiye bazishyiraho nabi zivuga nabi, rero niwo mwanya nafashe navuga nti iki n’icyo gihe cyo kuba nazishyira ku mbuga zanjye, ku buryo ntuzikenera azajya azibona bimworoheye.”

Yavuze ko kugirango abashe kongera kwisubiza ibihangano bye, byamusabye kujya ku bantu bagiye bakorana mu bihe bitandukanye bamufata amashusho ya ziriya ndirimbo. Ati “Nazatse aba ‘Director’ bazikoze bo bari bakizifite.”

Kuva Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky igaruka cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n’ibyakurikiyeho nyuma y’uko batandukanye.

Uyu musore yigeze kuvuga ko ariwe wateye intambwe ya mbere yo kuva muri ‘Label’, ariko byakurikiwe no kuvaho kwa shene ye ya Youtube, kuvugwa n’abi mu biganiro n’itangazamakuru n’abo bakoranaga n’ibindi.

Ariko yagiye yirinda kubavugaho, akagaragaza ko ashikamye kuri Yesu kuko ariwe ubashe gusobanura ibyo abantu bananiwe, ndetse n’igihe.


Papa Cyangwe yagaragaje ko yabashije kongera gutunga indirimbo esheshatu zari zarasibwe na Label yabarizwagamo


Papa Cyangwe yavuze ko yabangamirwaga no kujya kuririmba mu bitaramo agasanga aba Dj bafite indirimbo ze zitujuje ibisabwa

KANDA UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ESHESHATU PAPA CYANGWE YAGARUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND