Mu mukino udasanzwe wabereye muri Portugal, Arsenal yerekanye imbaraga n’ubuhanga budasanzwe, itsinda Sporting Lisbon ibitego 5-1 mu mukino wa Champions League waranzwe no kwitwara neza kw’abakinnyi ba Arsenal no gutegurwa neza n’umutoza Mikel Arteta, uvuga ko yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye.
Arsenal yatangiye umukino n’imbaraga nyinshi, itera igitutu gikomeye ikipe ya Sporting Lisbon yari ifite akanyamuneza ko kuba yaratsinze Manchester City ibitego 4-1 mu mukino uheruka wa Champions League. Mu minota 45 ya mbere, Arsenal yihariye umukino, itsinda ibitego 3 byihuse bituma ijya kuruhuka ifite icyizere cyo kwegukana intsinzi.
Nubwo Arsenal yari imbere mu mukino, Sporting Lisbon yagarutse mu gice cya kabiri yerekana ko itapfa kwemera gutsindwa. Mu gice cya kabiri, Sporting yatsinze igitego, bikora ku mutima w’abafana bayo bari bakeneye icyizere. Ariko Arsenal yagaragaje ko itikanga, isubirana imbaraga ihagarika icyizere cy’abanya-Portugal ubwo Bukayo Saka yatsindaga igitego cya kane.
Nyuma yo gutsinda umukino ku bitego 5-1, umutoza wa Arsenal yashimangiye ko bifuzaga gutanga ubutumwa ku isi, bamenyesha ko Arsenal ikiri ya yindi yari imaze imyaka ibiri iryana. Yagize ati: “Igice cya mbere cyari cyiza cyane. Twagaragaje ubwenge mu buryo twiteguye no kugaba ibitero byacu. Twifuzaga guha ubutumwa isi yose, kandi ndishimye ko abakinnyi babutanze neza."
Ubwo Sporting yatsindaga, abafana bayo bagize icyizere, ariko twagaragaje ikinyabupfura, twongera kwishyira mu mukino, kandi igitego cya kane cyongeye guhindura ibintu."
Arsenal yari imaze imikino itatu idatsinda mbere yo kwihaniza Nottingham Forest ibitego 3-0 mu mpera z’icyumweru gishize. Gusa, uyu mukino wa Champions League wahaye Arsenal icyizere gishya cyo gukomeza guhatanira ibikombe, nk’uko Arteta abivuga.
Ati "Ubu ni bwo buryo tugomba kwitwara. Turifuza kongera, gutsinda umukino umwe ku wundi. Dushaka kwereka isi yose ko dufite ubushobozi bwo kugera kure mu marushanwa."
Nyuma yo gukorera amateka i Lisbon, Arsenal iragaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, ikina na West Ham United muri Premier League. Ntabwo abakinnyi bayo bafite gahunda yo guhagarika iyi ntsinzi, ahubwo barashaka kuyikomeza bakemeza ko ari abahanga mu mikino ikomeye.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yatangaje ko icyari cyabajyanye muri Portugal ari ugutanga isomo ku isi akibutsa ko ikipe atoza ikiryana
TANGA IGITECYEREZO