Kigali

Gushaka inzoga cyane! Zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi arimo indimu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2024 12:40
0


Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni meza cyane ku mubiri w’umuntu kuko usanga hari indwara nyinshi avura ndetse hakaba n’izindi arinda. Byumwihariko, afasha cyane abantu bafite ikibazo cyo gukunda inzoga cyane.



 Dore zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi y’akazuyazi wakamuriyemo umutobe w’indimu, cyane cyane iyo uyanyoye mu gitondo nta kindi kintu urafata :

1. Kugabanya gushaka inzoga cyane

Hari abantu usanga bashaka kunywa inzoga ubuzima bugahagarara kugeza bayibonye. Aya mazi yafasha umubiri wawe kumva utuje mu gihe utabonye inzoga ndetse akanagufasha kuzivaho ku buryo bworoshye.

2. Ibiheri

Ubusanzwe abantu bamwe bazi ko indimu yifashishwa mu kuvura ibiheri iyo wayisize nyamara igira umumaro uruseho iyo unyoye amazi irimo kuko vitamin C irimo irwanya ibiheri bigakira vuba. Ushobora no kujya uyakaraba mu maso rimwe mu cyumweru

3.Umubyibuho ukabije

Abantu bamwe babyibuha cyane kuko batabasha kugenzura ubushake bwabo bwo kurya. Iyo unyoye amazi arimo indimu mu gitondo ho siko bigenda kuko bikurinda kumva ushaka kurya bya buri kanya, bikagufasha mu kugabanya ibiro. Si icyo gusa kuko ituma ibinure biyenga, igatuma igogora rikorwa neza, ikanagabanya isukari mu maraso kuko aribyo ahanini bitera umubyibuho

4.Ubudahangarwa buke

 Iyo ufite ubudahangarwa buke usanga indwara zigufata ku buryo bworoshye ndetse ugatinda no gukira. Ariko ku muntu unywa aya mazi usanga umubiri we ufite ubudahangarwa buhagije kubera Vitamine A, B na C biyabonekamo.

5. Ibicurane n’inkorora

 Ku muntu ukunda kwibasirwa n’ibicurane ndetse n’inkorora, aya mazi yagufasha gukira izi ndwara vuba no kukurinda kongera gufatwa nazo.

6.Inzara zicikagurika

 Kunywa aya mazi no kuyasiga ku nzara inyuma bituma zikomera mu gihe zikunda gucikagurika ndetse bikanatuma ziba umweru.

7.Umunaniro n’amavunane

Mu gihe ukunda kumva ufite umunaniro, ukagira n’amavunane, ukajya wumva ubabara ingingo kubera siporo cyangwa se urugendo, aya mazi yagufasha kongera kumva umerewe neza.

Izi ni zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi arimo indimu ukibuka ko ari byiza kuyanywa ari akazuyazi kandi ukayafata mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu kanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND