Kigali

Kanye West yongeye gusubizwa mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2024 8:54
0


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, ku nshuro ya Gatatu yasubijwe mu nkiko ashinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umunyamidelikazi witwa Jenn An umushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2010.



Nyuma y'uko mu mwaka wa 2023 Kanye West Ye yashinjwe n'abakobwa babiri batandukanye bose bavuga ko yabafashe ku ngufu, harimo n'uwahoze ari umukozi we (Personal Assistant). Umwaka wa 2024 nawo birasa nkaho ugiye kumusiga mu kaga.

Ni nyuma y'uko umunyamidelikazi Jenn Ann amujyanye mu rukiko amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya 'American Next Top Model', yavuze ko Kanye West yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2010.

Yabwiye urukiko ko ku itariki 7 Nzeri 2010 aribwo yahawe akazi ko kujya mu mashusho y'indirimbo ya Kanye West yitwa 'In For The Kill'' yakoranye n'itsinda La Roux ryo mu Bwongereza.

Avuga ko aya mashusho yafatiwe kuri hoteli yitwa Chelsea Hotel yo mu mujyi wa New York ari naho avuga ko uyu muraperi yamufatiye ku ngufu. 

Jenn An avuga ko Kanye West yamubwiye ko yamuhisemo mu bandi banyamideli benshi bashakaga kujya mu ndirimbo ye kuko ari Umunyaziyakazi. Ati: ''Yabwiye ko impamvu yampisemo ari uko yashakaga umukobwa w'umunyaziya kandi ni njye gusa wari uhari''.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y'uko bafashe amashusho y'iyi ndirimbo, Kanye West yamusanze mu cyumba yarimo guhinduriramo imyambaro maze agatangira kumukorakora, kugeza ubwo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahoto.

Jenn An yabwiye urukiko ko uyu muraperi yamufashe ku ngufu ari nako yamunigaga ku buryo yananiwe gutabaza. Yanavuze kandi ko nyuma y'ibi Kanye yamuteye ubwoba, amubwira ko nagira uwo abibwira azamugirira nabi.

Icyakoze kuva uyu munyamideli yatanga iki kirego nta kintu na kimwe Kanye West arabivugaho dore ko ari gukorwaho iperereza ku bindi birego bibiri bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umunyamideli Jenn An yajyanye mu nkiko Kanye West amushinja ko yamufashe ku ngufu mu 2010 nyuma y'uko yari amaze kumukoresha mu mashusho y'indirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND