Kigali

Prince yasohoye indirimbo yandikiye umukobwa wamutwaye umutima akamuta amureba – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/11/2024 8:55
0


Umuhanzi Prince yashyize hanze amashusho y’indirimbo yandikiye umukobwa wamutwaye umutima akamuta amureba. Iyi ndirimbo yafashe nk’umuti umumugezaho, yagiye hanze kuwa 22 Ugushyingo 2024, icyakora avuga ko ari indirimbo atuye ufite uwo akunda wese.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Prince yatangaje ko ubwo yahuraga n’umukobwa yakunze bwa mbere hari muri 2022, ariko agatinya kugira icyo amubwira gusa akamuguma ku mutima. Akomeza avuga ko uko iminsi yagiye ihita, yaje kwigira inama yo kumwandikira indirimbo yazamufasha kubona ku mutima we.

Ati ”Iyi ndirimbo yanjye ifite amateka maremare. Ni indirimbo nanditse muri 2022, nyandikiye umukobwa nakunze ariko nkamutinya cyane kuko nabonaga ari ku rwego rwo hejuru mu buranga kandi nshaka kuruma ku mutima we nkawicaramo. Ni umukobwa narebaga umutima ugatera, nkabura epfo na ruguru, naryama nkabura ibitotsi kuko ishusho ye yamporaga mu maso”.

Yakomeje agira ati ”Ubwo igihe cyarageze, ndyamye nshiduka nanditse indirimbo icyakora ndwana n’umutima wo kuyisohora kuko nabonaga nta mbaraga nzabona zo kumubwira ko ari iye, ndavuga reka nyisohore nayibona izambere ubutumwa, ni uku mbikoze kandi nziko irabungerezayo”.

Prince uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Fimbo’, yagaragaje ko umukobwa akunda nayibona aribwo azemera ko yamukundaga koko bityo bikaba byamufungurira amayira na cyane ko muri iyi ndirimbo aba amusaba ko yamubera umukunzi ndetse akamusaba kumusezeranya ko ahari ku bwe.

Ati ”Uyu mukobwa ni we wangize uwo nagombaga kuba we, none ndifuza ko yampora iruhande. ‘Somebody’ kandi nyituye abasore bagorwa no gufungukira abakobwa, mbasaba ko bayikoresha nk’ubutumwa kuri abo bakobwa bihebeye kuko ni indirimbo nakoze nitonze nzi neza ko izabafasha”.

Prince amenyereweho gukora indirimbo zikora ku mitima y’abantu benshi by’umwihariko abari mu rukundo. Avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishinga myinshi azashyira hanze.


Reba amashusho y'indirimbo Some body ya Prince Music

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND