Kigali

Bad Rama yahawe ‘Diplôme’ mu gihe ari gutegura ibitaramo bya Platini muri USA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2024 7:54
0


Umushoramari Ramadhani Mupenda wamamaye nka Bad Rama yahawe impamyabushobozi/ ‘Diplôme’ mu gihe amaze iminsi atangiye urugendo rwo gutegura kimwe mu bitaramo Nemeye Platini [Platini P] azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ku wa  Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, nibwo Bad Rama yagaragaje ko yahawe ‘Diplôme’ ya ‘SPA’ yakuye mu ishuri rya ‘International Association of Professions Career College’. 

Bad Rama washinze The Mane yabwiye InyaRwanda, ko yari amaze igihe akurikirana aya masomo ari nako ategura igitaramo cya Platini P, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Chicago. 

Yavuze ko iyi mpamyabushobozi yahawe ‘ivuye ku masomo y’igihe kirekire nari maze igihe ndi gukurikirana’. Ati “Hari ababizi nka ‘Massage’, ‘Sauna’, ‘Make up’ n’ibindi, hano rero urabyiga, iyo ubaye SPA Owner uba wemerewe gutanga ibyo bigo byose, kandi ukaba unafite ubumenyi kuri ibyo byombi, ikindi ni uko wiga bimwe na bimwe.”

Bad Rama yavuze ko “njyewe nahisemo kwiga ibijyanye n’umubiri w’umuntu nko gukora ‘massage’, ibintu by’ingingo, amagufwa n’ibindi. Rero, iyi mpamyabushobozi nabonye ni iyo hejuru, ijyanye no kuba nakora ibi bintu kandi nkatanga akazi ku bandi.”

Uyu mushoramari yavuze ko iyi ‘Diplôme’ yahawe ari mpuzamahanga, kandi yemerewe gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Yavuze ati “Yaba abakora inzara, abakora ‘massagae, ‘Tatouages’, kwita ku buzima bw’umubiri, mu maso, ‘sauna’ n’ibindi byose navuga ko bikubiye muri iyi ‘‘Diplôme’ nahawe. Rero, ni ibyishimo kuri njyewe.”

Bad Rama yavuze ko kwiga aya masomo bigiye kumufasha kwiteza imbere. Ndetse, avuga ko abantu bizwi ‘SPA’ bifashishwa cyane mu bikorwa by’imyidagaduro bibera mu bice bitandukanye byo muri Amerika.

Yasobanuye ko benshi mu bakora filime bifashisha abafite ‘SPA’, hanyuma bakabahitiramo abazakora buri kimwe cyose baba bakeneye.

Bad Rama avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije guhabwa iyi Diplôme, kuko agiye kubona umwanya uhagije wo kwita no gutegura ibitaramo ‘Baba Experince’ Platin agiye gukorera mu bihugu bitandukanye.

Ni ibitaramo agaragaza ko agiye kumushyigikiramo binyuze mu inzu y’umuziki yise The Mane Hub, ariko kandi azafatanya na Afro Hub yashinzwe n’abarimo Ernesto Ugeziwe wamamaye mu biganiro byo kuri Televiziyo.

Ibi bitaramo Platini agiye gukorera muri Amerika, yabanje kubikorera mu Rwanda muri Gicurasi 2024, mu gitaramo gikomeye yahurijemo abarimo Butera Knowless, Nel Ngabo, abaraperi banyuranye n’abandi.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, yagaragaje ko afite inyota yo kuzagera ibi bitaramo mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.


Bad Rama yatangaje ko ‘Diplôme’’ yahawe igiye kumufasha gukorera imirimo inyuranye muri Amerika cyane cyane ijyanye no kwita ku buzima bw’abantu muri kiriya gihugu

 

Bad Rama amaze iminsi afasha abarimo Safi Madi mu bitaramo binyuranye yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 


Bad Rama yatangaje ko iyi Diplome yayihawe mu gihe amaze iminsi ari gutegura ibitaramo bya Platini


Platini ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Amerika birimo icyo azakora tariki 14 Ukuboza 2024 

Platini P yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye muri Amerika mu bitaramo byihariye, kuri iyi nshuro yateguye ibitaramo bye 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA PLATINI NA DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND