Umuhanzi w’umunyarwanda uzwi nka Vex Prince niwe ugaragara ku rutonde rw’abahanzi barenga 20 bategerejwe mu iserukiramuco rikomeye rizwi nka “Festival de Musques de Cocody” rigiye kuba ku nshuro ya Karindwi.
Risanzwe riba buri mwaka, ndetse rihuza cyane ibihumbi by’abantu banyuranye baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse n’abahanzi baba batumiwe, hagamijwe gususurutsa abantu bitabira iri serukiramuco.
Buri mwaka bahitamo igihugu gitumirwa nk’umushyitsi w’icyubahiro, kuri iyi nshuro ni u Rwanda, ushingiye ku makuru atangwa n’urubuga rw’abari gutegura iri serukiramuco rinitabirwa n’umubare munini w’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.
Uretse ibitaramo by’abahanzi, iri serukiramuco rinarangwa n’ibikorwa birimo kugaragaza umwihariko w’amafunguro anyuranye ategurirwa muri iki gihugu, ibyo kunywa n’ibindi bifasha abantu kwidagadura mu buryo bukomeye.
Mu cyongereza iri serukiramuco ryitwa “Cocody Music Festival (FEMUCO)”. Rizaba mu gihe cy’iminsi itatu, ku wa 6, 7 na 8 Ukuboza 2024, rizabera cyane mu Mujyi wa Cocody mu gihugu cya Cote d'ivoire.
Abahanzi benshi batumirwa muri iki gitaramo usanga bibanda ku muziki wubakiye ku njyana ya ‘coupé-décalé’, ‘zouglou’, ‘maïmouna’, ‘reggae’ n’izindi.
Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco ryubakiye ku nsanganyamatsiko yo gukangurira buri wese guha umwanya urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bihe bitandukanye, no gushyigikirwa na za Guverinoma.
Urutonde rw'abahanzi batumiwe muri iri serukiramuco rugaragaraho cyane abo mu Burengerazuba bw'Afurika nka Zody Le King, Tout Content, Revolution, Adeba Konan, Oyoki, Zoksy, Agana, Ste Milano, Dydy Yeman, Team de Pay n'abandi.
Vex Prince yatumiwe muri iri serukiramuco ahanini bitewe n’indirimbo ye ‘Wahala’ aherutse gushyira ku isoko. Iyi ndirimbo imaze igihe icurangwa cyane mu bihugu birimo nka Côte d'Ivoire, n’ibindi bikoresha cyane ururimi rw’Igifaransa.
Uyu musore abarizwa mu inzu y’umuziki ya Kauris Music. Indirimbo ye yise ‘Wahala’ n’iyo yatumye atangira gushaka uko yakorana n’abahanzi bo muri Côte d'Ivoire, ndetse mu minsi ishize hari babiri baje mu Rwanda bakorana indirimbo.
Iriya ndirimbo ye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Yeweeh, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad.
Vex
Prince ategerejwe muri iri serukiramuco rikomeye rizabera muri Côte d'Ivoire
Vex Prince avuga ko indirimbo ye yise ‘Wahala’ yakunzwe cyane muri Côte d'Ivoire bituma yagura imikoranire ye n’abahanzi baharizwa
Iri
serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 7, ndetse kuri iyi nshuro u Rwanda
rwahawe umwanya w’icyubahiro
Umunya- Côte d'Ivoire, Fior 2 Bior aherutse mu Rwanda mu bikorwa byo gukorana indirimbo na Vex Prince
Vex Prince yatumiwe kubera ko u Rwanda rwahawe umwanya w'icyubahiro muri iri serukiramuco rikomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAHALA’ YA VEX PRINCE
TANGA IGITECYEREZO