Kigali

Element agiye kubisikana na Rudeboy ku rubyiniro rumwe muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2024 11:37
0


Umuhanzi akaba na Producer Element Eleeeh ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu rugendo azahuza no gukorera indirimbo bamwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu bamwiyambaje.



Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kashe’ yagiye ataramira muri Uganda, akanahakorera ibikorwa bye by’umuziki. Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda baririmbye mu gitaramo cyizwi cyane nka ‘Iwacu Heza’ gihuza abanyarwanda n’abanya-Uganda batuye muri kiriya gihugu. 

Yifashishije konti ye ya Instagram, Element yagaragaje ko Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 azatamira ahitwa Nomad Bar and Grill. Ni ubwa mbere azaba ahakoreye igitaramo cye, kuko yakunze gutaramira mu bindi bice.

InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko abatumiye Element bashingiye ku kuba yari agiye kujya muri iki gihugu mu bikorwa byo gukorera indirimbo abahanzi, bifuza ko bamutumira akazabataramira mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Ati “Ni gahunda z’akazi yari yateguye kujyamo muri kiriya gihugu, rero abamutumiye barabimenye bifuza guhita bamutumira.” –Uwaganiriye na InyaRwanda.

Yavuze ko Element azava muri Uganda akoreye indirimbo ‘abahanzi bakomeye n’ubwo kugeza ubu ataratangazwa’.

Element azaririmba muri kariya gace, mbere y’uko Rudeboy wamamaye muri Nigeria ahataramira, kuko ushingiye ku matariki yatangajwe uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye azaharirimbira ku wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Iki gitaramo Element azaririmbamo cyiswe “Sunday School Swift Party”, azagihuriramo na ba Dj barimo nka Dj Kereb, Dj Alex, Dj Sharq, Dj Kash Pro n’abandi banyuranye.

Element agiye kujya muri Uganda, mu gihe muri uyu mwaka yashyize imbere gukorera abahanzi bakomeye cyane cyane bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Aherutse mu gihugu cya Tanzania, aho yakoreye indirimbo Diamond, Zuchu, Ali Kiba, Rayvanny, Harmonize, Marioo bakuriye Album n’abandi banyuranye.

Anaherutse gutangaza ko yakoze ku mishinga y’indirimbo y’abarimo Davido, Wizkid n’abandi, kandi zizajya hanze mu gihe kiri imbere.

Paul Okoye [Rudeboy] uzaririmba muri Uganda, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000 ubwo yakoranaga umuziki n’impanga ye Peter Okoye.

Ubibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Beautiful Onyinye', 'Bizzy Body', 'E No Easy', 'Magical Healing', 'Nkenji Keke', 'Danger' yo mu 2009, 'Alingo', 'Personally' yo mu 2014 n'izindi zinyuranye.


Element yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri Uganda kuzabataramira ku wa 24 Ugushyingo 2024 

Rudeboy azataramira muri Uganda ku rubyiniro rumwe na Element abisikana nawe mu gitaramo cyihariye




  

Ibitaramo bibera muri Nomad Bar byitabirwa n’umubare munini wiganje urubyiruko

 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MILELE’ YA ELEMENT

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND